Ngororero: Amashuri yatangiye ibyumba bishya bitaruzura

Mu Karere ka Ngororero umwaka w’amashuri 2016 utangiye ibyumba by’amashuri bishya byose bitararuzura.

Muri aka karere hari hatangijwe ibyumba 35 byose byadindijwe no kubura amabati naho ibindi bikoresho byari bihari ndetse amashuri yarubatswe.

Ibyumba by'amashuli 35 byose nta na kimwe kiruzura
Ibyumba by’amashuli 35 byose nta na kimwe kiruzura

Ndorayabo Evariste, umukozi w ‘akarere ushinzwe gukurikirana inyubako z’amashuri, avuga ko impamvu y’uku gutinda ari rwiyemezamirimo (uruganda SIMACO Ltd), wazanye ibikoresho bitujuje ubuziranenge bikubiye mu masezerano bigasubizwayo.

Ati «Rwiyemezamirimo ntiyazanye amabati yari yarasabwe bituma asubizwayo maze bitinza imirimo yo kubaka ibyumba by’amashuli ». Ibyumba by’amashuri 35 byose byagombaga gutangira gukorerwamo mu ntangiriro z’umwaka w’amashuri 2016 dore ko yagombaga kumurikwa ku wa 30 Ugushyingo 2015.

Iki gihe SIMACO Ltd yongeye kuzana amabati na bwo asubizwayo. Bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri banavuga ko babangamiwe n’umwanda w’ibikoresho nk’imicanga, amabuye n’amatafari bikinyanyagiye mu mashuri hagati.

Bavuga kandi ko hari ibyumba by’amashuri byifashishijwe nk’ububiko bw’ibikoresho ubu bigifunze bakaba bataribubashe kubyigiramo, bagasaba ko byafungurwa kuko bisanzwe byigirwamo.

Abayobozi b'amashuli bahangayikishijwe no kutabona ibyo byumba hamwe n'umwanda uri mu kigo
Abayobozi b’amashuli bahangayikishijwe no kutabona ibyo byumba hamwe n’umwanda uri mu kigo

Mu gitondo cyo ku wa 2 Gashyantare 2015, Habarurema Denys, Umukozi ushinzwe Uburezi mu Karere ka Ngororero avuga ko bandikiye Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuziranenge basaba ko ayo mabati apimwa kuko SIMACO yayazanye inshuro 2 yangwa ariko ko kutaboneka kw’ibyo byumba bitaribuhungabanye itangira ry’amasomo.

Ati «Twandikiye RSB ngo idupimire ariya mabati, ubu dutegereje igisubizo. Biriya byumba ntabwo biribubuze amasomo gutangira kuko ibyinshi ni ibisimbura ibindi bishaje kandi byari bigikoreshwa. Gusa turashaka uburyo mu bigo hakorwa amasuku kugira ngo ibikoresho byo kubabangamira».

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abo barimu bararenganijwe rwose inzego zibishinzwe nizibarenganure naho nukubahohotera

Alias yanditse ku itariki ya: 5-02-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka