Ngoma: TTC Zaza irasabwa akayabo ngo ikureho Fibro-ciment

Ishuri ryisumbuye rya TTC Zaza ntiryorohewe no kubona ubushobozi bwa milioni 200 kugira ngo ikureho isakaro ryangiriza ubuzima rya fibro-ciment.

Ubuyobozi bw’iri shuri riherereye mu karere ka Ngoma, buvuga ko bananiwe kubona ubushobozi bwo gusimbuza iri sakaro, kubera ubushobozi buke ariko babashije gukora ibyumba bitanu gusa.

Inyubako zose zubakishije isakaro rya fibro-ciment kuburyo byarenze ubushobozi bw'ikigo mu kuba bazisimbuza.
Inyubako zose zubakishije isakaro rya fibro-ciment kuburyo byarenze ubushobozi bw’ikigo mu kuba bazisimbuza.

Ubuyobozi bwabitangaje ku cyumweru tariki 6/9/2015, ubwo basurwaga n’abanyeshuri basaga 70 bibumbiye mu ishyirahamwe ry’abze muri iri shuri ryashinzwe mu 1935.

Tuyisabe Augustin wize muri iri shuri ubu ukorera mu kigo cy’igihugu cy’imiturire (Rwanda housing authority) yavuze ko akurikije uko yabonye ikibazo agiye gukora ubuvugizi mu babishinzwe aho akorera kugirango habe hagira igikorwa vuba.

Yagize ati “Nkurikije ubuzima bw’aba bana basaga 700 biga muri iki kigo,ngiye kuvugana n’ababishinzwe muri Rwanda housing authority mbagaragarize ko ari ikibazo giteje impungenge,bagire icyo bagikoraho bafatanije n’akarere ndetse n’abihaye Imana bafite iri shuri.”

Aya mashuri amaze igihe kirekire asakajwe amabati ya Fibro-ciment.
Aya mashuri amaze igihe kirekire asakajwe amabati ya Fibro-ciment.

Abahoze biga muri TTC Zaza barimo n’abenjeniyeri mu bwubatsi, bagiye bemera ubufasha igihe baba babonye isoko ryo kuhubaka.

Umuyobozi wa TTC Zaza Kabandana Damien,yavuze ko nyuma yo gukora inyigo bagasanga gukuraho iri sakaro birenze ubushobozi bwabo, biyemeje gutangira kurikuraho gahoro gahoro bafatanyije n’ababyeyi ubu bakaba bageze ku kigereranyo cya 10%.
Ati “Turacyari kure ariko buke buke twazabirangiza kuko kubufatanye n’ababyeyi amashuri atanu niyo bimaze gukurwaho gusa bagiye batanga ibihumbi bitanu ku gihembwe.Hakeneye ubuvugizi n’inkunga kuko amafaranga ni menshi.”

TTC Zaza rimaze imyaka irenga 70 cyubatswe, cyagiye kitwa amazina atandukanye. Kugera ubu kigwamo n’abanyeshuri 764 biga baba muri aya mazu ashyira mu kaga ubuzima bwabo kubera iri sakaro rya fibro-ciment ritera ingaruka zirimo na kanseri yo mu bihaha.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

BIRAKWIYE RWOSE KUKO ITEYE UMWANDAPEE! NAKAYABO KAMAFARANG TWAHATANZ ! NTUNGUWE NOKUMV BATARAYIKURAHO MBE ABARYI

ALICE yanditse ku itariki ya: 6-06-2018  →  Musubize

muraho nshuti zacu,nge inama nabagira,ni uko mwakoresha ibitaramo nkusana/ntera nkunga(fundrising)ikigo gifite abanyeshuri babahanga bafite impano zitandukanye.abazitabira igitaramo bazanezerwa nyuma mubagezeho intego yuwo munsi ariyo yo gusaba inkunga kandi bizagira akamaro.murakoze.

batamuriza marie gisele yanditse ku itariki ya: 12-04-2016  →  Musubize

muraho nshuti zacu,nge inama nabagira,ni uko mwakoresha ibitaramo nkusana/ntera nkunga(fundrising)ikigo gifite abanyeshuri babahanga bafite impano zitandukanye.abazitabira igitaramo bazanezerwa nyuma mubagezeho intego yuwo munsi ariyo yo gusaba inkunga kandi bizagira akamaro.murakoze.

batamuriza marie gisele yanditse ku itariki ya: 12-04-2016  →  Musubize

turabashimira umurava mufite mu guteza imbere uburezi.murwego rwo kubungabunga ubuzima buzirumuze bwabo barezi bejo,ayo mabati mabi agomba kuvaho vuba .abana batarafatwa nindwara kuko ntaho urwanda rwaba rugana rufite urubyiruko rudafite ubuzima.murakoze cyane.

batamuriza marie gisele yanditse ku itariki ya: 12-04-2016  →  Musubize

Ahubwo leta irebe uburyo yafasha ikigo cyacu fibro ciment ziveho abana b’uRwanda bige neza!

Sewanyana Richard yanditse ku itariki ya: 9-02-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka