Ngoma: Abanyeshuri bo kuri Saint Paul international school mu gisibo bigomwe imfashanyo bayiha abirukanwe muri Tanzania
Abanyeshuri biga mu kigo cya Saint Paul international School bageneye inkunga igizwe n’ibiribwa n’imyenda abanyarwanda birukanwe muri Tanzania bari mu karere ka Ngoma mu murenge wa Zaza.
Iyi nkunga ngo bayitanze mugihe bazirikana igisibo kibasaba kwigomwa no gusangira n’abakene bababa hafi banabahumuriza banasangira.

Inkunga yatanzwe n’aba banyeshuri bafatanije n’ubuyobozi bwiri shuri igizwe n’imyambaro,inkweto,ibyo kurya (ifu ya kawunga) ndetse n’amasuka yo guhinga.
Ishuri Saint Paul international School riherereye mu mugi wa Kigari muri paruwasi gatorika ya Regina Pacis.

Mu ijambo ryavuzwe n’umunyeshuri waje uhagarariye abandi bana yavuze ko imfashanyo batanze yavuye mu kwigomwa kandi ko bishimiye ko basanze abo banyarwanda bishimye.
Yagize ati” Turishimye kuba tubasanze mwishimye mutaheranwe nagahinda kibyanyu babatesheje. Twebwe nkabana twifuje kubasura ngo tubahe iyi nkunga twabageneye ivuye muri twe aho twagiye twigomwa umwenda inkweto n’ibindi. Tubifurije kwigira.”

Umuyobozi w’iri shuri nawe wari waherekeje aba banyeshuri,Banamwana Bernard, yavuze ko ashima umutima abo bana bafite wo kwifatanya nababaye. Anavuga ko bari basanzwe ubundi mugihe cy’igisibo basura abarwayi.
Yagize ati” Nkuko Sait Paul ari ikigo cya kiliziya gatorika , umukiristu mu gisibo ashishikarizwa na kiliziya kugira urukundo,ni muri urwo rwego aba bana batekereje ku kuba basura aba banyarwanda bakusanya inkunga yabo igizwe n’amafaranga ndetse n’imyenda.”

Uwavuze mu izina rya abanyarwanda birukanwe muri tanzanzia batuye mu murenge wa Zaza,Mathias Tarisise,yavuze ko bashima cyane umutima wabanyarwanda ariko byumwihariko ashima umutima abo bana bafite asaba ko bazawukurana. Yavuze ko bamaze kubona amasambu kandi ko bagiye gutangira guhinga bakiteza imbere nkabandi Banyarwanda.
Ati “Rwose nyuma y’umwaka tuzaba tutagikeneye inkunga kuko tuzaba twamaze kweza ibyacu,ariko turasaba leta ko yadufasha kubona imbuto. Aba bana Imana ibahe umugisha cyane rwose bazige batere imbere.”

Ubuyobozi muri uyu murenge wa Zaza bwatangaje ko aba banyarwanda bamaze guhabwa amasambu aho buri wese yahawe isambu yenda kungana na hegitari,ndetse bakaba bateganya gutangira kubafasha kubaka.
Buri muryango mu miryango 15 icumbikiwe muri uyu murenge wagenewe naba banyeshuri isuka imwe n’umufuka wa kawunga y’ibigori ndetse n’imyenda n’inkweto.
Jean Claude Gakwaya
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
imana ibongerere umugisha utagabanyije