NUR yasinye amasezerano y’ihererekanyabumenyi na MINADEF

Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (NUR), yasinyanye amasezerano n’Ingabo z’Igihugu (MINADEF) yo kuzogenera abarimu n’inzobere zizajya zitanga amasomo no guhugura mu gukora n’ubushakashatsi mu ishuri rukuru rya Gisirikare ry’i Nyakinama.

Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Karindwi 2012 niho ishuri rya Senior Command Staff College rizatangira kwigisha abasirikare bigira icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (master), hakifuzwa ko ryatangirira ku rwego mpuzamahanga; nk’uko Brig. Gen. Joseph Nzabamwita Umuvugizi w’Ingabo yabitangaje.

Nyuma y’umuhango wo gusinya aya masezerano hagati y’izi nzego, kuri uyu wa mbere tariki 18/02/2012, Brig. Gen. Nzabamwita yavuze ko amasomo azagera mu mashuri yose ariko kuri iyi nshuro hakaba batangiranye n’iry’i Nyakinama.

Ati: “aya masezerano tuyatangiranye n’ishuri ryigisha abasirikare bo ku rwego rwo hejuru rya Nyakinama, ku bakorera impamyabushobozi z’icyiciro cya Kabiri n’icya Gatatu cya kaminuza”.

Amasezerano hagati ya Kaminuza y’u Rwanda n’Ingabo z’igihugu azahoraho azanafasha abasirikare kwiga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda n’abandi bifuza gukorerayo ubushakashatsi bwa PhD. Akazajya ahinduka bitewe n’ibigezweho bifuza gutangira, nk’uko Brig. Gen. Nzabamwita yakomeje abivuga.

Prof. Silas Lwakabamba, Umuyobozi mukuru wa Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, yavuze ko amashuri ya Gisirikari yo mu Rwanda azabasha kugera ku mpuguke iyi kaminuza ifitanye n’andi makaminuza ku isi.

Ku kibazo cy’ibitabo, Prof. Lwakabamba yasobanuye ko bagiye gushyira ingufu mu kugura ibitabo byo kuri internet, hakiyongeraho n’ibindi basanzwe bafiteho uburenganzira by’amakaminuza akomeye ku isi.

Umuyobozi wa Kaminuza Nkuru y’u Rwanda yanatangaje ko bazatangiza uburyo bwo kwiga umuntu atiriwe yicara imbere ya mwarimu muri aya mashuri kandi ko kwiyigishamo bizanongerera agaciro abarimu b’iyi kaminuza.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka