Musanze: Urubyiruko rwarangije urugerero rurakangurirwa guhera ku kazi kitwa ko gasuzuritse aho kwicara ubusa

Urubyiruko 118 rwo mu Murenge wa Busogo rwarangije urugerero, rurasabwa gukura amaboko mu mufuka, rugakora rugahera ku mirimo yo hasi yitwa ko isuzuguritse idasaba igishoro kinini kugira ngo rwiteze imbere

Urubyiruko rw’abasore n’inkumi rurangije amashuri yisumbuye rwari rumaze amezi arindwi mu itorero ry’urugerero, rwasoje urugerero kuri uyu wa kane tariki 2 Nyakanga 2015.

Intore zarangije urugerero zasabwe gukora n'akazi gasuzuguritse.
Intore zarangije urugerero zasabwe gukora n’akazi gasuzuguritse.

Rwakoze ibikorwa bitandukanye bigamije iterambere ry’abaturage n’ubukangurambaga bwibanze gukangurira imiryango ibana mu buryo bunyuranyije n’amategeko gusezerana, gukangurira urubyiruko kwihangira imirimo no kwirinda ibiyobyabwenge.

Ntirenganya Pascal, wari ukuriye intore zo ku rugerero mu Murenge wa Busogo ageza ku bayobozi n’imbaga nini y’abaturage ibyo bakoze, yavuze ko bubatse uturima tw’igikoni, ubwiherero n’amazu ku miryango itishoboye ndetse banatera ibiti ku misozi mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije.

Intore zarangije urugerero zigaragaza ko zizi gukora akarasisi.
Intore zarangije urugerero zigaragaza ko zizi gukora akarasisi.

Uretse ibikorwa bakoze, urubyiruko rwitabira urugerero rushimangira ko rwabafashije gusabana hagati yabo.

Yampiriye Marie Josee, ni umwe mu ntore zo ku rugerero avuga ko itorero ry’urugero ryamufashije kumenyana na bagenzi none bakaba bashobora gutekereza hamwe icyabateza imbere kandi mbere bitari gushoboka.

Ndayambaje Vincent, umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza mu Karere ka Musanze, yabwiye urwo rubyiruko ko yakoze imirimo isuzuguritse yamufashije kwiga arangiza amashuri yisumbuye none uyu munsi akaba ari umuyobozi.

Ahereye kuri ubwo buhamya bwe, yakanguriye urubyiruko gukora amaboko mu mufuka bagakora imirimo iyari yo yose isaba igishoro gitoya, ngo buhoro buhoro bazatera imbere babashe kugera ku mishinga minini.

Uyu muyobozi yasabye kandi ababyeyi kwita ku myigire y’abana babo kubera ko ari bo bazaba abayobozi b’iki gihugu mu nzego zitandukanye mu gihe kiri imbere kuko igihugu gikeneye abayobozi bize.

NSHIMIYIMANA Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka