Musanze: Araregwa gutangiza ishuri ryisumbuye nta byangombwa afite

Umuyobozi w’ikigo cy’amashuri yisumbuye Professional Training Center (RTC) giherereye mu murenge wa Muhoza mu karere ka Musanze ari mu maboko ya Polisi aregwa gutangiza ishuri nta byangombwa afite.

Harerimana Emmanuel avuga ko ubuyobozi bw’akarere ka Musanze kamuhaye ibyangombwa byo gutangira iryo shuri ariko umuyobozi w’akarere ka Musanze, Mpembyemungu Winifrida, arabihakana.

Ikibazo cya Harerimana cyagaragaye tariki 12/02/2012 ubwo yafataga icyemezo cyo kwimurira abanyeshuri ahandi kugirango asane aho barara hari hatameze neza. Abayobozi b’aho abo banyeshuri bimuriwe mu murenge wa cyuve batse Harerimana ibyangombwa bimwemerera gutura muri uwo murenge arabibura bamwirukana muri uwo murenge.

Ku mugoroba wa tariki 13/02/2012 haje abayobozi bo mu murenge wa Cyuve babwira abanyeshuri ko babahaye amasaha 24 kugira ngo babe bavuye muri uwo murenge. Ku wa kabiri tariki 14/02/2012 mu gitondo abanyeshuri babyutse bahambira utwabo bagaruka ku ishuri ariko basanga nta mwarimu uhari bigira kwizerera mu muhanda.

Aha ni muri rimwe mu ishuri abanyeshuri bigiragamo.
Aha ni muri rimwe mu ishuri abanyeshuri bigiragamo.

Ibyo byatumye polisi yo mu karere ka Musanze ifata icyemezo cyo gufata Harerimana kugira ngo ajye gusobanura impamvu yatangije icyo kigo nta byangombwa afite.

Ikigo RTC kigisha ibijyanye n’ubukanishi MVM (Moto-Vehicle Mecanic) ndetse n’ibijyanye na za mudasobwa (Computer Science) uretse ko abanyeshuri bavuga ko nta bikoresho mfashanyigisho babonaga.

Abanyeshuri benshi bemeza ko mu gihe bari bamaze biga nta mudasobwa cyangwa imododoka zo kwigiraho bari babona muri icyo kigo.

Biteganyijwe ko Harerimana yisobanura impamvu yatangije ishuri nta byangombwa ahawe. Umuyobozi w’akarere ka Musanze yatangaje ko igisubizo nyacyo kuri icyo kibazo kizatangazwa kuri uyu wa gatatu tariki 15/02/2012.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

U Rwanda aho rugeze rukeneye amashuri ya tekinike, ariko amashuri adafite ibikoresho byo kwifashisha byabugenewe ntaho na none byatugeza. Uyu Muyobozi yarekurwa akagirwa inama n’abafite ubushobozi n’ubushake bakamufasha kuko yarafite ibitekerezo byubaka u Rwanda.

Inararibonye mu burezi yanditse ku itariki ya: 19-02-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka