Muri INILAK Nyanza Campus zigiye guhindura imirishyo

Abanyeshuri biga mu ishuli rikuru ryigenga ry’abalayiki b’abadivantisiti rya Kigali (INILAK) ishami rya Nyanza bagiye gutora komite ibahagarariye nshya.

Komite icyuye igihe yari imaze imyaka ibiri ku buyobozi bw’abanyeshuli ba INILAK Nyanza Campus; nk’uko Sugi Marie Grace, ukuriye Komite Nkemurampaka muri iryo shuli yabivuze tariki 16/04/2012.

Igikorwa cyo kwimika komite nshya cyaratinze kuko komite yari isanzweho nayo yatinze kurahizwa bityo bituma abayigize bakomeza kuguma ku mwanya w’ubuyobozi bw’abanyeshuli kugira ngo manda yabo y’umwaka ibone kurangira; nk’uko bitangazwa na Sugi Marie Grace.

Aya amatora aje nyuma y’uko abanyeshuli bo muri INILAK Nyanza Campus bafataga komite yari iriho nk’iyanze kuva ku ntebe y’ubuyobozi kugeza ubwo bayise akabyiniriro ka “Laurent Gbagbo” wahoze ari umukuru w’igihugu cya Côte d’Ivoire wagize mateka yo gutsimbarara ku buyobozi.

Kuva kuri uyu wa mbere tariki 16/04 kugeza 24/04/2012 igikorwa cyo kwakira amabaruwa y’abazahatanira kujya muri iyo komite nshya kirakataje nk’uko abafite mu nshingano zabo icyo giukorwa babivuga.

Kugira ngo umunyeshuli wiga muri INILAK Nyanza Campus yemererwe kujya muri komite ihagarariye abandi bisaba kuba uri inyangamugayo mu mico no mu myifatire kandi bagenzi be bamubonaho ubuhanga mu ishuli hamwe no ku buyobozi.

Ikindi bisaba ni ukuba ari umunyeshuli uhiga nibura ugeze mu mwaka wa kabiri ku buryo imico n’imyifatire ye biba byaramaze kumenyekana muri bagenzi be.

Abagize komite icyuye igihe muri INILAK Nyanza Campus
Abagize komite icyuye igihe muri INILAK Nyanza Campus

Ukuriye Komite Nkemurampaka yabisobanuye atya: “Nk’ubu twiga dukuze nta kuntu rero twatora umunyeshuli uhagarariye abandi kandi nawe ubwe byaramunaniye kwiyobora ari Ruvumwa muri bagenzi be cyangwa muri sosiyete nyarwanda”.

Guhabwa inshingano z’ubuyobozi bwa komite ihagarariye abandi banyeshuli muri kaminuza n’amashuli makuru bisaba kuba umuntu uzwiho ubunyangamugayo no kugira ubuhanga bwihariye bwo kumenya gusesengura icyagirira abandi akamaro kurusha inyungu z’umuntu ku giti cye; nk’uko Sugi Marie Grace abyemeza.

Yagize ati: “Si ko kandidature zabo zose zizemerwa kuko hazabaho ijonjora abo tusanze bujuje ibisabwa bemererwe kwiyamamaza naho abo tuzasanga ari ukwigerezaho tubibangire”.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ariko Titty we nanjye uzanyamamaze kuri kglitday nka sugi m grace!mbega inkuru irashamaje da! Aba lowyers murasobanutse kabisa! NYANZA CAMPUS OYEEE! Big up faculty of Law student of 3rd year! Be blessed all of you.i love u 2much

Jose mary yanditse ku itariki ya: 21-04-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka