Muri EAV Bigogwe hatangijwe isomero rikoranye ikoranabuhanga (e-library)
Ku bufatanye bw’umuryango Isaro Foundation n’itorero ry’Abangilikani mu Rwanda, tariki 05/07/2012, mu ishuri rya EAV Bigogwe mu karere ka Rubavu hatangijwe isomero rikoranye ikoranabunga (e-library).
Iryo somero rigizwe n’udutabo tuzwi kw’izina rya kindles tugera kuri 40. Buri gatabo karimo ibitabo birenga 300 bivuga ko hatanzwe ibitabo bisaga 12000.
Mu gutangiza uwo muhango, musenyeri wa diyosezi ya Kivu, Ahimana Augustin, yashimiye umuryango Isaro foundation ku buvugizi wakoze kuri uwo mushinga anashimira Ken Blackwell n’umuryango we batanze utwo dutabo.
Yasabye abanyeshuri ba EAV Bigogwe gukoresha neza amahirwe bahawe bongera ubumenyi bwabo banirinda ibibarangaza nk’ibiyobyabwenge, inzoga n’ubusambanyi.
Ken Blackwell watanze iyo mpano yavuze ko iyo ari intangiriro, asaba abanyeshuri ba EAV Bigogwe kuyibyaza umusaruro kuko uburyo iryo somero rizitabirwa aribyo bizatuma bakomeza gukwirakwiza iryo koranabuhanga mu yandi mashuri yo mu Rwanda.
U Rwanda rubaye igihugu cya gatatu muri Afurika cyigezemo iryo koranabuhanga.

Umuyobozi w’umurenge wa Bigogwe yashimiye Ken Blackwell n’umuryango we batanze iyo nkunga ndetse n’abanyeshuri b’Abanyarwanda biga muri Amerika bagize Isaro Foundation kuba baratekereje kuri barumuna babo basize mu Rwanda.
Yasoje ijambo rye yunga mu rya musenyeri Ahimana abwira abanyeshuri ba EAV Bigogwe ko bashyira imbaraga nyinshi mu myigire yabo babyaza umusaruro ayo mahirwe birinda inzoga n’ibiyobyabwenge byugarije urubyiruko.
Kigali Today
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|