Mu biruhuko abana bigishwa imyuga muri “space for children”

Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro (IPRC East) riri gutanga amasomo afasha abana mu biruhuko, gukunda umwuga binyuze muri gahunda bise “Space for children”.

Ubuyobozi bw’iri shuri riherereye mu Karere ka Ngoma mu Murenge wa Kibungo, butangaza ko aya masomo agamije gukundisha abana umwuga bakiri bato kugira ngo abazahitamo kwiga imyuga bazabyige babikunze babikore neza.

Iyo bubaka ku mazu nk'aya ngo bituma bagira inyota yo kwiga umwuga.
Iyo bubaka ku mazu nk’aya ngo bituma bagira inyota yo kwiga umwuga.

Bamwe mu bana bari guhabwa aya masomo bavuga ko bamaze kugira ubumenyi bwinshi ku byo bigishwa kandi ko bumva na bo bazavamo abanyamwuga beza badasondeka.

Nikuze Vallentine, w’imyaka 12, avuga ko yakunze cyane gukanika imodoka kandi ko ubu amaze kumenya gukuramo ipine akamenya ikibazo yagize.

Yagize ati "Agashya numva nzazana ni ugukora neza ntasondeka ku buryo mu Karere ka Ngoma nzaba uwa mbere ku buryo buri wese azajya yifuza gukorerwa imodoka ye na Valentine.”

Aba bana bemeza ko ntawagakwiye gusuzugura umwuga kuko babona uwize umwuga atabura akazi ahubwo abasha kwibeshaho atarindiriye kujya kwaka akazi mu biro.

Aba bana banatozwa ikoranabuhanga.
Aba bana banatozwa ikoranabuhanga.

Umuyobozi wa IPRC East Wungirije ushinzwe Imari n’Ubutegetsi, Habimana Kizito, avuga ko abana bazarangiza bumva neza akamaro k’imyuga n’ubumenyingiro mu iterambere ry’igihugu,bayikunda ku buryo igihe bahisemo kuyiga bizatuma babikora neza kurusha ababijyamo ari ugushaka amaramuko.

Yagize ati "Ni ugutangira kubategura hakiri kare gukunda umwuga ngo,bamenye ibyigishirizwa muri iki kigo bazakore umwuga bahisemo bakuze, bitandukanye no kuwukora bigutunguye kuko ushaka amaramuko ugasanga ntubikoze ubyiyumvamo bityo ntubashe no gutanga umusaruro.”

Ni kunshuro ya Kabiri abana bagiye guhabwa ubumenyi nk’ubu mu mwuga,aho bigishwa umyuga itandukanye itangirwa muri iki kigo,irimo ubwubatsi,gukanika imodoka,ikoranabuhanga n’ibindi.

Uretse ubumenyi mu mwuga aba bana biga mu mashuri abanza bahabwa,banahabwa kandi uburere mboneragihugu bigishwa indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda. Kuri iyi nshuro abana bari gukurikirana aya masomo mu biruhuko ni 27.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ibirwose nibyiza ahubwo mudufashe nomuri kamonyi naho biracyenewe cyane

yego yanditse ku itariki ya: 16-12-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka