Minisitiri w’uburezi arasaba abize imyuga kurushaho kuyihesha agaciro

Mu muhango wo gutanga inyemezabumenyi ku bantu 1400 barangije imyuga mu kigo cya Kavumu Vocational Training Center, Minisitiri w’uburezi, Dr Vincent Biruta, yasabye abize imyuga kurushaho kuyihesha agaciro.

Minisitiri Biruta yagaragaje ko imyuga ifite uruhare runini mu iterambere ry’igihugu bityo asaba abayize kujya ku isoko ry’umurimo bagambiriye kuzavamo abakoresha.

Yakomeje avuga ko abantu bize imyuga bakenewe yaba mu gihugu ndetse no hanze yacyo. Yagize ati “abantu bize imyuga ni bake ugereranyije nabo igihugu gikeneye kuko turacyafite abanyamahanga benshi bakiyidukorera”.

Abahawe inyemezabumenyi, uyu munsi tariki 09/02/2012, barangije imyuga mu byiciro bitandukanye birimo ubukanishi bw’amamodoka, gutwara ibinyabiziga, ubwubatsi, ikoranabuhanga n’andi mashami yigishirizwa mu kigo cy’imyuga cya Kavumu.

Kuri abo hiyongereyeho abandi bahuguwe ku buryo bwo gukora mu mahoteri, gushushanya hifashishijwe ikoranabuhanga n’indi myuga itandukanye.

Bamwe mu bahawe inyemezabumenyi
Bamwe mu bahawe inyemezabumenyi

Umuyobozi w’ikigo cya Leta gishinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyi ngiro (WorkForce Development Authority), Jerome Gasana, yavuze ko abarangije bazakomeza kubaba hafi bakabatoza umuco wo kwihangira imirimo.

Sibomana Dominique umwe mu barangije imyuga yishimiye ubumenyi ngiro bahawe agaragaza ko ku isoko ry’umurimo bajyanyeyo ubuhanga bufatika bujyanye n’ibyo bize.

Iki gikorwa cyo gutanga inyemezabumenyi cyateguwe ku bufatanye bwa WDA (WorkForce Development Authority) na IPRC (Integrated Polytechnic Regional Center) ku bufatanye n’abafatanyabikorwa barimo EDC-Akazi kanoze na Ambassade y’Ububiligi mu Rwanda.

Amwe mu mafoto yo muri uwo muhango:

Bamwe mu banyacyubahiro bitabiriye uwo muhango
Bamwe mu banyacyubahiro bitabiriye uwo muhango
Antoon Delie wari uhagarariye ambassaderi w'Ububiligi mu Rwanda atanga inyemezabumenyi ku bahuguwe
Antoon Delie wari uhagarariye ambassaderi w’Ububiligi mu Rwanda atanga inyemezabumenyi ku bahuguwe
Abahawe inyemezabumenyi banyinana na Carrie Antal wari uhagarariye ambasaderi wa Amerika muri uwo muhango
Abahawe inyemezabumenyi banyinana na Carrie Antal wari uhagarariye ambasaderi wa Amerika muri uwo muhango

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Birashobokako Wakwigayo Imyaka Ibir Ubishatse??

Banyita Bakayigire Gilbert yanditse ku itariki ya: 2-09-2017  →  Musubize

BIRAGOYE ?KUBONA. AKAZI N’AMAMYI BARI HANZAHA ?

VEDASTENIYOMUGABO yanditse ku itariki ya: 2-07-2016  →  Musubize

Murakoze
Nagize amatsiko ndetse nubushake bwo kwiga aho muri IPRCT
ariko jye n’abandi benshi twifuje kumenya ibi :
1Ese nabona gute liste y’ibikenerwa muri iryo shuri ?
2kuhiga bisaba iki?
3umwaka w’amashuri utangira ryari?
Murakoze ibi bikenewe n’abantu benshi

ukobashaka petuels yanditse ku itariki ya: 30-05-2013  →  Musubize

WDA ndayishima cyane kuko irakora ibintu bishimishije.Abanyeshuli 1400 bagiye gutangira akazi barekeraho gutungwa nabandi bantu...bivuze ko bagiye kugabanya " dependency" ituma abntu badatera imbere. Mugihe gito WDA imaze ikoze ibintu bishimishije cyane mu guteza imbere imyigishirije y’imyuga mu Rwanda. A banyarwanda bitabire ubumenyi ngiro kuko nibwo bwonyine buzatuzamura kuva mu bukene tukagera mubihugu biteye imbere kuko nt’amashyamba cyangwa umutungo wundi kamere dufite nk’ibihugu nka Congo, Nigeria ndetse nibihugu nka Qatar bifite petrol nyinshi ku’isi aho umuturage ahabwa amafaranga yo kumutunga atakoze.ibihugu nka Singapore byateye imbere mugihe cyimyaka mirongo itatu gusa kubera ko abene gihugu bose bigishijwe ubumenyi ngiro ( skills training)none cyiri mu bihugu bikize ku isi kandi muri 1970 cyari ku rwego rwa Kenya. Natwe rero twabigeraho kuko abanyarwanda tunanirwa nabike. Icyo nabwira abarangije nuka bashyiramo ingufu bakiteza imbere bakunda umurimo bakora kandi bakagira urukundo, kubaha bose ndetse nubushake bwo kwiga. Bonne chance to graduands and Viva to WDA.

SAM BARIGYE yanditse ku itariki ya: 11-02-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka