MTN Rwanda yahaye Rusumo High School mudasobwa 36

MTN Rwanda kuri uyu wa 29/03 2012 yahaye ikigo cy’amashuru cya Rusumo High School mudasobwa 36 hamwe n’ifatabuguzi rya interineti ry’igihe kigera ku mwaka.

Abanyeshuri ba Rusumo High School bakoresha mudasobwa bahawe na MTN Rwanda
Abanyeshuri ba Rusumo High School bakoresha mudasobwa bahawe na MTN Rwanda

Iki gikorwa kizagirira akamaro abanyeshuri n’abarimu mu bushakashatsi butandukanye kuko ubundi bajyaga gushaka interineti hanze y’ikigo none ubu bayibonye hafi; nk’uko umuyobozi wa Rusumo High School, Frederic Rutimirwa, abivuga.

Umuyobozi wa Rusumo High School yemeza kandi ko inkunga bahawe na MTN Rwanda izafasha n’abaturiye iki kigo hamwe n’abandi bayobozi b’ibigo begeranye batarabona interineti.

Umuyobozi w’akerere ka Kirehe, Murayire Protais, yashimye igikorwa MTN Rwanda yakoze. Yasabye abarimu n’abanyeshuri gukoresha neza inkunga bahawe no kuyibyaza umusaruro bakora ubushakashatsi.

Umuyobozi wungirije wa MTN Foundation, Zulfat Mukarubega, n'abandi bayobozi mu muhango wo gushyikiriza Rusumo High School mudasobwa 36
Umuyobozi wungirije wa MTN Foundation, Zulfat Mukarubega, n’abandi bayobozi mu muhango wo gushyikiriza Rusumo High School mudasobwa 36

Umuyobozi w’akarere ka Kirehe kandi yasabye MTN Rwanda kongera ubushobozi bwayo mu murenge wa Mpanga kuko kugeza ubu hari agace katagira murandasi (reseau) ya MTN.

Umuyobozi wungirije wa MTN Foundation, Zulfat Mukarubega, yasabye abayobozi ba Rusumo High School gukoresha neza mudasobwa bahawe. Yababwiye ko bazizanye kuri iki kigo kuko babonaga ko gifite ibyo kirusha ibindi muri aka karere ka Kirehe.

Rusumo High School gifite abanyeshuri 1125 barimo abakobwa 546 n’abahungu 579 n’abarimu 36 iki kigo gifite amashamu 6.

Grégoire Kagenzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Izo machine ntambaraga zifite rwose,mwazongerera ingufu kuko usanga abanyeshuri bivovota ko zibabangamira.

IRABIZI Albert yanditse ku itariki ya: 10-04-2019  →  Musubize

MUZATANGE PROMOTION KUBANA BIPHUBYI BIGA MUMASHURI YI SUMBUYE MUBAFASHA MUMYIGIRE MUBAHA INKUNGA MUKWIGA KWABO KANDI TURA BASHIMIRA CYANE KUBWINKUNGA MWADUHAYE MUKIGO CYACU R.S.M HIGH SCHOOL

RURANGWA FRED yanditse ku itariki ya: 3-05-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka