Leta yasohoye miliyoni zirenga 700 ku banyeshuri ba baringa

Umuryango Transparency International Rwanda (TIR) urwanya ruswa n’akarengane uvuga ko mu mwaka wa 2013 wasanze Leta yarahaye bimwe mu bigo by’amashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda wabashije kugeramo, miliyoni zirenga 700 z’amafaranga y’u Rwanda bibeshya ko ari ayo gufasha abanyeshuri babyigamo, nyamara nta bahari.

Umuyobozi wa TIR, Marie Immaculée Ingabire yavuze ko uretse kuba byarakoze urutonde rw’abanyeshuri bidafite (ba baringa), ibigo by’amashuri byagenzuwe ngo byanakoresheje umutungo mu buryo budasobanutse kubera kutagira ababigenzura, ahanini ngo bagombye kuba ari ababyeyi babirereramo.

Ingabire yagize ati “Gahunda ya Leta yo gutanga uburezi kuri bose yashobotse ari uko havanyweho amafaranga y’ishuri yatangwaga n’ababyeyi, bivuze ko ayo [minerivari] batangaga, ari Leta isigaye iyabatangira; ni yo yayandi bita ‘Capitation grant”.

Umuyobozi wa Transparency mu Rwanda mu nama n'abayobozi b'ibigo by'amashuri.
Umuyobozi wa Transparency mu Rwanda mu nama n’abayobozi b’ibigo by’amashuri.

Yungamo ati “Twumvise Leta ishobora kuba yaratanze amafaranga menshi cyane arenga kure miliyari imwe y’amafaranga y’u Rwanda muri buri ntara n’Umujyi wa Kigali, ariko ibigo twagenzuye bikaba bitarayakoresheje neza, hari n’aho twumvise byarakoze urutonde rw’abanyeshuri n’abarimu bitagira (ba baringa), Leta ibitangaho miliyoni zaba zigera kuri magana arindwi”.

Umuryango TIR uvuga ko bishoboka cyane gusanga ibigo byose by’amashuri atanga uburezi bw’ibanze (ubu bumaze kugera ku myaka 12), byarahombeje Leta amafaranga menshi, kuko ibyagenzuwe ari bike cyane. Minisiteri y’uburezi ivuga ko ibigo byose birebwa n’iyi gahunda y’uburezi kuri bose bibarirwa mu bihumbi bitatu.

Ibigo by'amashuri byavuguruye imikorere, bikaba byahawe ibihembo.
Ibigo by’amashuri byavuguruye imikorere, bikaba byahawe ibihembo.

TIR ngo imaze kumenya ikibazo cy’imicungire mibi y’umutungo w’ibigo by’amashuri yagezemo, yahise itangiza gahunda yo guhuza ababyeyi babirereramo n’abayobozi (ndetse n’abarezi) b’ibyo bigo, kugira ngo babafashe (ababyeyi) kugenzura no gukurikirana imikoreshereze y’umutungo w’ibigo n’imyigire y’abana babo.

Ruhanamirindi François, uyobora urwunge rw’amashuri rwa Cyabagarura mu Karere ka Musanze agira ati “Nyuma yo gukorana n’ababyeyi, byagaragaye ko abana basigaye bitabira ishuri hafi ya bose, baratsinda neza; ndetse ibijyanye n’umutungo tukaba tubitangariza ababyeyi, kandi buri kwezi tugatanga raporo ku murenge, nawo ukayigeza ku karere”.

Umuryango TIR watanze ibihembo birimo mudasobwa, ibikombe, ibyemezo by’ishimwe n’amafaranga ku bigo wari waragenzuye nyuma ukaza gukomeza kubikurikirana; aho ngo byaje guhindura imikorere, ubu bikaba byishimira kuba bitanga uburezi bufite ireme.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

yemwe, nimwicecekere kuko ba directeur bayamaze. izo komite z’ababyeyi ahenshi ni abo bayobozi ni bo bishyiriraho izo komite uko bashatse, hanyuma bakazikoresha uko bishakiye mu nyungu zabo bwite.hakenewe aba AUDITEURS babishoboye bakagenzura icyitwa ifranga cyose cyinjira ku ishuri, kuko uretse n’ayo yitwa CAPITATION GRANT, hari n’andi menshi ikigo cyaka abana akaribwa na ba directeurs.

alias Mwarimu yanditse ku itariki ya: 3-04-2015  →  Musubize

mwe muravuga! ba directeur amafaranga barayamaze, leta izakurikirane neza.

Kapdif yanditse ku itariki ya: 1-04-2015  →  Musubize

Nibyiza Naho Ubundi Abana Ntibagira Kwirirwa Inzara Ntibajya Bafata Amasomo,

Prefet yanditse ku itariki ya: 1-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka