Kwigisha hifashishijwe telefoni byongereye abana kumenya gusoma
Abayobozi b’amashuri ya Leta n’afashwa na Leta muri Nyanza, baravuga ko kwigisha hifashishijwe telefoni byongereye ubushobozi bw’abana mu kumenya gusoma.
Kuri uyu wa gatatu tariki tariki 17 Gashyantare 2016, abashinzwe uburezi n’abayobozi b’amashuri ya leta n’afashwa na Leta, bahuguwe ku micungire y’ibitabo n’ibikoresho byifashisha telefoni mu kwigisha abanyeshuli biga kuva mu mwaka wa mbere kugeza mu wa Kane w’amashuli abanza yo muri aka karere.
Abayitabiriye batangaje ko kuva aho batangiriye kwigisha bakoresheje uburyo bwa telefoni ubushobozi bw’abana bwo kumenya gusoma bwiyongereye.
Pasiteri Jean Baptiste umuyobozi w’urwunge rw’amashuli rwa Karama ruri mu murenge wa Ntyazo. yavuze ko abana ubwabo bumva amajwi yafashwe mu byuma biyasakaza bakumva uburyo nyabwo asomwamo bityo bikabafasha aho bayabonye kuyasoma nk’uko ateye.
Yagize ati “Abana bakurikira amajwi yafashwe bakumva uko asoma nabo bakayisomesha bakurikije uko bayumvishe. Umwarimu nawe akabibafashamo ku buryo biyungura mu buryo bwa nyabwo mu kumenya uko bayasoma.”
Yasobanye ko abarimu nabo bagiye barushaho kwihugura mu kumenya uko amagambo amwe n’amwe asomwa mu ndimi z’amahanga nk’Icyongereza n’Igifaransa.
Harindintwari Jean Damascene wari muri aya mahugurwa, nawe yemeza ko urwego abana bariho mbere mu kumenya gusoma ubu rutandukanye n’urwo bagezeho bigishwa hifashishijwe telefoni mu masomo y’indimi.
Ati “Abana birabafasha iyo bumva uko amagambo asomwa bakayasubirishwamo na mwarimu ubigisha nawe yigana uko amajwi yafashe abivuga.”
Ndayishimiye Jean Marie Robert, umuhuzabikorwa w’umushinga wa EDC-L3 mu Ntara y’Amajyepfo, avuga ko uburyo bwo kwigisha hifashishijwe telefoni bumaze kugezwa mu bitabo by’intenganyanyigisho mu mashuli abanza.
Avuga ko bwagize uruhare mu gutyaza ubumenyi bw’abanyeshuri mu masomo bahabwa arimo ikinyarwanda, icyongereza n’imibare.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|