Kwiga imyuga bizongerera agaciro impamyabumenyi basanganywe

Abarangije kwiga imyuga mu Ishuri (VTC) rya Mpanda ryo mu Karere ka Ruhango, baravuga ko bigiye kongerera agaciro impamyabumenyi z’ayisumbuye basanganywe, bakiteza imbere.

Abanyeshuri 60 bari bamaze amezi 6 biga imyuga itandukanye, mu rwego rwa Gahunda y’Igihugu yo kongera Imirimo (NEP) ishyirwa mu bikorwa n’Ikigo cy’Imyuga n’Ubumenyingiro (WDA). Biganjemo abarangije amashuri yisumbuye.

Ababyeyi bakuru nabo bavuga ko kwiga imyuga bizatuma amasaziro yabo arushaho kuba meza
Ababyeyi bakuru nabo bavuga ko kwiga imyuga bizatuma amasaziro yabo arushaho kuba meza

Ndagijimana Janvier wo mu Murenge wa Musambira mu Karere ka Kamonyi avuga ko yakurikiranye ibyo kwiga gutunganya imisatsi n’ubwiza, akemeza ko bizamugirira umumaro kuko biziyongera ku bumenyi asanganywe yavanye mu mashuri yisumbuye.

Agira ati “Nzarushaho gutera imbere kuko mfite mu mutwe no mu maboko.”

Uwamahoro Grace wo mu Murenge wa Muhanga na we urangije mu gutunganya imisatsi n’ubwiza, avuga ko ari byo yahisemo kuko atuye mu gice kigenda gihinduka umujyi.

Agira ati “Ubu ngiye guteza imbere umuryango wanjye kuko umugabo wanjye yavunikaga wenyine kandi afite umugore wize.”

Benineza asaba abemerewe ibikoresho kutazahirahira babigurisha
Benineza asaba abemerewe ibikoresho kutazahirahira babigurisha

Umuryango DUHAMIC ADRI watanze inkunga ya miliyoni 6Frw mu kwigisha abo bantu, utangaza ko mu guhitamo abagombaga kwiga imyuga, wibanze ku bari bafite ibibazo byo kwiyishyurira amafaranga y’ishuri, by’umwihariko abagore n’urubyiruko.

Umuhuzabikorwa wa DUHAMIC ADRI, Benineza Innocent, avuga ko hari abarangije badafite igishoro, bityo ngo DUHAMIC yiyemeje kubatera inkunga ya miliyoni 10Frw zizagurwamo ibikoresho bazakenera hakurikijwe imyuga bize.

Benineza avuga ko DUHAMIC yashatse imashini zifite ubuziranenge ku buryo zafasha kwihangira imirimo koko kandi agasaba abarangije imyuga kwitwara nk’abantu bakuru, bakazirinda kuzigurisha.

Buri tsinda ryagiye rihitamo ibyo ryiga rikurikije ibyo ribona byabyara umusaruro aho rizakorera
Buri tsinda ryagiye rihitamo ibyo ryiga rikurikije ibyo ribona byabyara umusaruro aho rizakorera

Imyuga bize irimo ububaji, ubudozi, gutunganya imisatsi n’ubwiza no gusudira. Buri tsinda ry’abantu 20 rikaba ni ryo ryihitiyemo ibyo ryiga hakurikijwe imiterere y’Akarere n’amahirwe aboneka aho rikorera.

Nyuma yo gusoza amasomo, bategereje guhabwa ibikoresho tariki 9 Werurwe 2016 bizatangwa na DUHAMIC ADRI ku nkunga ya OXFAM, nk’uko Benineza yabitangaje.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka