Kuzamura imishahara y’abarimu bishobora kwirukanisha abarimu 777

Icyemezo cya Guverinoma y’u Rwanda cyo kuzamura imishahara y’abarimu cyemejwe tariki 13/01/2012 gishobora gutuma abarimu 777 bigisha mu mashuri yisumbuye bize amashuri makuru na kaminuza basezererwa, bagasimbuzwa abandi bize amashuri yisumbuye gusa.

Ukuriye Inama y’Igihugu ishinzwe Uburezi, Rutayisire John, tariki 03/02/2012, yasabye abayobozi b’amashuri yisumbuye mu Rwanda kwemera gusa abarimu bashya 2878, barimo 1151 barangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza, 950 barangije icya mbere ndetse na 777 barangije amashuri yisumbuye gusa.

Nyamara hari hashize ukwezi Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Dr Mathias Harebamungu, yemereye abayobozi b’amashuri yisumbuye kwakira abarimu bashya 2878 bize amashuri makuru na kaminuza gusa ndetse benshi muri abo barimu bari baratangiye akazi. Ibi biratuma abayobozi b’amashuri yisumbuye basezerera abarangije kaminuza 777 ngo babone uko babasimbuza 777 bize ayisumbuye.

Iyi politiki y’imishahara no gucunga abakozi ba Leta yazamuye umushahara wa mwarimu ariko Leta ntifite amafaranga yo guhemba abarimu bashya 2878 bakenewe mu gihugu cyose igihe bose baba bafite impamyabumenyi za kaminuza.

Umuyobozi w’Inama y’Igihugu ishinzwe Uburezi mu Rwanda avuga ko uku gusaranganya abarimu hagendewe ku bize amashuri makuru n’abize ayisumbuye bishingiye ku ngengo y’imari y’imishahara ivuguruye igomba kubahemba.

Hatari Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka