Ku nshuro ya mbere ULK yamuritse ibyagezweho n’ibiteganywa gukorwa

Intumbero ya kaminuza yigenga ya Kigali (ULK) ni ugutanga ubumenyi bufite ireme mu Rwanda no kongera umubare wabarangiza amashuri bafite ubumenyi buhagije mu byo bize; nk’uko byatangajwe n’uwashinze iri shuri, Prof. Rwigamba Balinda, mu muhango wo kumurika ibyo ryagezeho byindashyikirwa n’ibyo riteganya.

Bimwe mu byagezweho harimo kubahiriza amategeko agenga uburezi , kuzamura abanyeshuri bafite ubumenyi bwo gutanga serivise zinogeye buri wese no kuba harashyizweho ihuriro rigenzura baba abanyeshuri ndetse n’abarezi hagamijwe ubwuzuzanye mu mikorere; nk’uko byatangajwe mu muhango wabaye tariki 01/03/2012 ku cyicaro cya ULK.

Prof. Rwigamba yatangaje ko ibi byagezweho ku bufatanye n’abarezi batanga inyigisho zigamije gutanga serivise nziza ndetse n’imiyoborere myiza.
Yagize ati “inshingano yacu ni ukwizerwa tugatanga inyigisho zifite ireme, no guha ubumenyi bufasha abanyeshuri kuzatanga serivise zinoze mu baturage”.

Prof. Rwigamba kandi yashimangiye ko intumbero y’iyi kaminuza ari ukumenyekana ku isi hose. Yabisobanuye muri aya magambo: “dufite abarimu beza kandi b’inzobere bafite ubumenyi bwo gutanga amasomo ajyanye n’igihe tugezemo. Ku bufatanye n’Imana twizeye ko ULK izaba intanga rugero muri aka karere mu gutanga ubumenyi bufite ireme mu mashuri makuru”.

Prof. Rwigamba Balinda arasobanurira abarezi n'abanyeshuri ibyo ULK yagezeho
Prof. Rwigamba Balinda arasobanurira abarezi n’abanyeshuri ibyo ULK yagezeho

Abanyeshuri bagaragaje ko ubuyobozi bwa ULK bwashyizeho urwego ruhuriweho n’abanyeshuri ndetse n’abarezi aho bahuriza ibitekerezo mu gukemura ibibazo bahura nabyo.

Uhagarariye abanyeshuri ba ULK, Moses Sebudandi, yashimiye ubuyobozi bwa ULK budahwema kubaba hafi kandi butanga service zibanogeye. Yanenze kandi bimwe mu bitangaza makuru bisebya ndetse bikangiza isura umuryango w’abanyeshuri ba ULK.

Uwashinze ULK yatangaje ko umunsi nk’uyu ugiye kujya uba buri kwezi kandi ko abanyeshuri bazajya bahabwa uruhare runini mu gutanga ibitekerezo byabo mu rwego rwo kongera ireme ry’uburezi na serivise.

Iteka rya Perezida nomero 5101 ryo kuwa 13/07/2010 ndetse na nomero 20/2005 ryo kuwa 20/10/2005 riteganya ko amashuri makuru na za kaminuza zarekana ibyo zikora mu kuzamura ireme ry’uburezi mu Rwanda.

Turatsinze Bright

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Extensive selection of electronic parts and components from RCA, JVC, LG, Philips,
Speco, Denon, NTE, Swann, Fortuity, Tenma, Panasonic and more at MCM
MCM - representing owners of the humanity’s most in fashion superyachts. In unison of today’s most sought after yacht construction and yacht provision teams
MCM バッグ MCMバック MCM バッグ MCM バッグ MCM バッグ MCM リュック MCM 財布 MCM 財布 MCM リュック 激安 MCM 財布 MCM販売店 MCM 財布 MCM ショルダー MCM 財布 MCM激安 MCM バッグ : http://www.mcmbagjapan.com MCMバック : http://www.mcmbagsalejapan.com MCM バッグ : http://www.mcmbagstorejapan.com MCM バッグ : http://www.mcmbagoutletjapan.com MCM バッグ : http://www.mcmbagonlinejapan.com MCM バッグ MCMバック MCM バッグ MCM バッグ MCM バッグ

yanditse ku itariki ya: 1-11-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka