Kompanyi “House of Technology” yatangije uburyo bushya bwo kwigisha hifashishijwe ikoranabuhanga

Abagize Kompanyi yitwa “House of Technology Ltd” baravuga ko uburyo bushya barimo guhuguramo abarimu bwo kwigisha amasomo cyane cyane ay’ubumenyi (Sciencies) hifashishijwe ikoranabuhanga buzatuma abanyeshuri barushaho gusobanukirwa n’ibyo biga, bityo ikibazo cy’ireme ry’uburezi rikunze gukemangwa mu Rwanda kigakemuka.

Mungarakarama Ildephonse, Umuyobozi wa “House of Technology”, avuga ko akenshi usanga laboratwari zigirwamo amasomo y’ubumenyi zitaboneka henshi mu bigo by’amashuri bigatuma abarimu badatanga amasomo ngiro (pratiques) kubera ko hari ibigo bitabasha kugira laboratwari bitewe n’ibikoresho byayo bihenda.

Ubu buryo bushya butuma abantu benshi bakurikira isomo icyarimwe kuri porojekiteri.
Ubu buryo bushya butuma abantu benshi bakurikira isomo icyarimwe kuri porojekiteri.

Ngo ni yo mpamvu nyamukuru yatumye Kompanyi “House of Technology” ishaka ubundi buryo bwakoreshwa kugira ngo busimbure izo laboratwari.

Indi mpamvu ngo ni uko mu Rwanda ikoranabuhanga rikiri inyuma kandi ari ryo rikwiye guhindura ibintu byinshi mu burezi. Ati “Twashinze iyi kompanyi kugira ngo twinjize ikoranabuhanga mu burezi.”

Ubwo buryo bazanye ni porogaramu ya mudasobwa igaragaza laboratwari n’ibiyirimo byose bityo ibyo umuntu yakabashije gukora ari muri laboratwari isanzwe akaba yabikora yifashishije mudasobwa na porojekiteri (projecteur) byonyine.

Iri koranabuhanga risaba mwarimu kuba afite mudasobwa, afite n’imfashanyigisho z’ibyo ashaka kwigisha, hakiyongeraho na porojekiteri.

Porojekiteri ngo ituma umwarimu abashe kwereka no gusobanurira icyarimwe umubare munini w’abanyeshuri ku buryo n’uwicaye inyuma abasha kubibona.

Ku ikubitiro, abarimu bahuguwe n’iyo kampanyi kuri uyu wa 05 Kanama 2015 ni abigisha amasomo ya siyansi bo mu Mujyi wa Kigali bakaba ari abo ku bigo 15. Buri kigo cyasabwe kohereza muri ayo mahugurwa y’umunsi umwe abarimu babiri kugira ngo na bo bazajye gutanga ubwo bumenyi ku banyeshuri bigisha.

Bamwe mu barimu bigisha amasomo y’ubumenyi n’ikoranabuhanga bitabiriye ayo mahugurwa bagaragaza ko ubu buryo buzoroshya imyigishirize kandi bugafasha n’abana kurushaho gusobanukirwa n’ibyo biga.

Sendanyoye Romeo Marcel yigisha ubugenge n’ubutabire (Physics and Chemistry) muri Lycée Notre dame de Citeaux. Avuga ko iyo umunyeshuri yiga ikintu akireba bimworohera kucyibuka kuruta icyo yiga atakirora, yandika gusa.

Ikindi kandi iyi porogaramu ya laboratwari ishyirwa muri mudasobwa, abarimu bayishimira kuba umuntu urimo kuyikoresha imuha igisubizo nyacyo mu gihe laboratwari zisanzwe ngo zijya zitanga ibisubizo birimo amakosa.

Abahuguwe bishimira ko umunyeshuri azajya yiga anabireba mu gihe mbere yategaga amatwi gusa ariko atabibona.
Abahuguwe bishimira ko umunyeshuri azajya yiga anabireba mu gihe mbere yategaga amatwi gusa ariko atabibona.

Byongeye kandi ngo kuyikoresha ntibisaba kwigengesera cyane nko muri laboratwari zisanzwe kuko nta ngaruka zishobora guterwa no kuyikoresha nabi. Ngo byoroshya n’imyigishirize kuko bisaba mudasobwa imwe na porojekiteri imwe hanyuma umwarimu akabasha kwigishirizaho abanyeshuri benshi icyarimwe kandi bose babireba.

Nubwo iyi gahunda ari nziza mu koroshya imyigishirize cyane cyane iy’amasomo y’ubumenyi n’ikoranabuhanga, bamwe mu barezi bavuga ko hari bamwe bo muri bagenzi babo batinya ibikoresho by’ikoranabuhanga bagatinya gukoresha nka mudasobwa n’ibindi bijyana na yo. Hari kandi n’imbogamizi y’ibigo byinshi mu Rwanda bitagira umuriro na mudasobwa mu gihe nyamara ari bimwe mu by’ibanze bikenerwa kugira ngo iyi myigishirize ibashe gukorwa.

Dr Marie Christine Gasingirwa, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubumenyi, Ikoranabuhanga n’Ubushakashatsi muri Minisiteri y’uburezi, na we yemera koko ko izo mbogamizi zigihari gusa agasobanura ko Leta ikomeje gukora ibishoboka byose kugira ngo ikangurire abaturage gutinyuka no gukoresha ikoranabuhanga.

Leta kandi ngo irakora ibishoboka byose kugira ngo yongere ingufu zikenerwa zaba izikomoka ku ngomero z’amashanyarazi, izikomoka ku mirasire y’izuba, biyogazi, gaz methane n’ubundi buryo butandukanye bubyara ingufu.

Kompanyi “House of Technology Ltd” yatangiye mu mwaka wa 2012 ariko ibyerekeranye n’iyi gahunda yifashishwa mu burezi yabitangiye mu kwezi kwa gatandatu k’umwaka ushize wa 2014. Ubuyobozi bwayo buvuga ko yabaye itangiranye n’imfashanyigisho z’ubumenyi n’ikoranabuhanga kuko ikiri mu ntangiriro, uko izagenda itera imbere ikazagera no ku nyigisho z’andi masomo.

Kuba ari kompanyi imwe, nshya, ikiri nto kandi ikiyubaka ibikora, haribazwa ukuntu iyi kompanyi izabasha kugera ku barimu bo mu gihugu hose.

Icyakora, kuba “House of Technology Ltd” idakora yonyine ahubwo ikaba ifatanya n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi (REB) hamwe na Minisiteri y’Uburezi mu mikoreshereze y’iyi porogaramu ni byo baheraho bizeza abarezi n’abanyeshuri ko nubwo hose batahagerera icyarimwe, hariho gahunda yo kuzagera ku barezi n’abanyeshuri benshi bashoboka haba muri Kigali no mu ntara, noneho abahuguwe na bo bakazahugura abandi.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka