Kamonyi: Ababyeyi, abarezi n’ubuyobozi barasabwa kongera ireme ry’uburezi
Abayobozi b’ibigo by’amashuri, ababyeyi n’izindi nzego zikurikirana iby’uburezi mu karere ka Kaonyi, byagaragaye ko hari ibigo byatsindishije abana bacye, bafahse ingamba zo kubasaba gukurikirana imyigire y’abana ku ruhande rwa buri wese.
Mu nama y’uburezi yahuje inzego z’ubuyobozi kuwa Gatanu tariki 08/02/2013, hagaragajwe ko imitsindire y’abanyeshuri barangije amashuri abanza n’icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye, yiyongereyeho 2% ugereranyije n’umwaka ushize.
Iyo mitsindire, ariko ntiyaragaragaye mu bigo byose, kuko usanga hari ibigo byatsindishije 100% n’ibindi bitageze no kuri 50%. Hakibazwa impamvu y’iryo tandukaniro rikabije riri mu bigo bifite amabwiriza amwe, bikurikira gahunda zimwe, bifite n’abarimu bize bimwe.

Mu bigo bigera ku 100 biri mu karere, ibegera ku 10 byatsindishije abateze kuri kimwe cya kabiri cy’abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta. Ibyo bigo byiganjemo ibyo mu mirenge ya Karama, Kayumbu na Kayenzi, byaratsindishije hagati y’abana 26,4% na 48,8%, bemerewe gukomeza mu cyiciro gikurikiyeho cy’umwaka barangije.
Umuyobozi w’Urwunge rw’amashuri rwa Nyamirembe cyo mu murenge wa Karama, ikigo cyatsindishije abanyeshuri 26,4% gusa; yatangaje ko mu mpamvu zabiteye, harimo imikoranire itanoze hagati y’ababyeyi n’abarimu.
Yavuze ko ayobora higeze kugaragara ikibazo cy’abarimu bahannye umunyeshuri, ababyeyi barabafungisha kandi nyuma iperereza riza kugaragaza ko abo barimu barenganye. Akeka ko ibyo byagabanyije igitsure abarimu bagira ku banyeshuri.

Indi mpamvu uyu muyobozi agaragaza, n’iy’uko abanyeshuri bakoze ibizamini basaga n’abarambiwe kwiga kuko bafite imyaka myinshi bitewe no gusibira cyane mu myaka yabanje. Yavuze ko abarangije amashuri abanza, bari bafite hagati y’imyaka 14 na 19.
Abayobozi b’ibigo bitatu byatsindishije 100% aribyo Urwunge rw’Amashuri rwa Gatizo cyo muri Gacurabwenge, urwa Gihara mu murenge wa Runda na Kivumu cyo ku Mugina; batangarije abitabiriye inama ko imitsindishirize iri hejuru bayikesha gukorana neza n’ababyeyi, kugiraga gahunda yihariye yo gukurikirana abarimu no gukorana n’ibigo byo hanze y’akarere bitsindisha cyane.
Umuyobozi w’akarere, Jacques Rutsinga, yasabye ibyo bigo byitwaye nabi mu bizamini bya Leta kwisubiraho, bakarebera ku bigo bitsindisha neza. Asaba kandi abashinzwe uburezi mu murenge gukurikirana ibigo by’amashuri , kandi hakazajya hakorwa isuzuma ku bayobozi b’ibigo by’amashuri buri gihembwe.
Marie Josee Uwiringira
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
nimugerageze bantu bikarama mushyiremo agatege nahubundi ndabona turi inyuma yabandi ndabona tuzava hano mumijyi tukaza gufasha kuko ndabona bikabije hano aho nyobora igikondo kigal natsindishije 97/