Kaminuza 8 zatsindiye itike yo gukomeza mu marushanwa y’ibiganirompaka
Kaminuza n’amashuli makuru agera ku munani nibo babashije gutsindira itike yo gukomeza mu kiciro kibanziriza icya nyuma mu marushanwa y’ibiganiro mpaka ku nsanganyamatsiko yo kwihangira umurimo yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14/09/2013 mu Ishuri rikuru ry’ubumenyi n’Ikoranabuhanga (KIST).
Amashuli yabashije gukomeza ni Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, Ishuri rikuru ry’Imari n’Ibarurisha mutungo (SFB), Akilah Institute of Women, Ishuri rukuru ry’uburezi (KIE), Ishuri rya Kigali ry’Ibaruramutungo (KIM), Mt Kenya University KIST na ISAE.

Nyuma yo kurushanwa Dieudonne Ishimwe umuyobozi wa Rwanda inspiration itegura aya marushanwa yahise aha ikaze mu mahugurwa azahabwa ababashije gukomeza.
Yagize ati: “Turi gutegura amahugurwa aho muzatyaza ubumenyi ku bijyanye n’ibiganiro-mpaka ndetse mukanahura n’Abayobozi bakuru b’igihugu mu rwego rwo kubafasha kuzabona ibyo muzakoresha mu biganirompaka bikurikira.

Turabashimira kuba mwatsinze ariko kandi turanasaba abatabashije gukomeza kubera batsinzwe tunabifuriza ko ubutaha bazaba aba mbere.”
Abatsinze ku rwego rw’Intara mu mashuli yisumbuye nibo bazahurizwa hamwe n’abakomeje muri za Kaminuza nyuma bahatane muri ½ kuwa 28 Nzeli hanyuma kuwa 29 Nzeli 2013 habe amarushanwa ku cyiciro cya nyuma muri Kigali Serena Hotel.
Aya marushanwa yiswe National Young Entrepreneur’s Debate Championship 2013 ategurwa na Rwanda Inspiration back up Ltd ifatanyije n’Inama nkuru y’urubyiruko, IMBUTO Foundation, Minisiteri y’urubyiruko, WDA, RDB, RGB na MINEDUC ndetse akanaterwa inkunga na COCA-COLA, BK n’abandi.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|