Kabarondo: Abubatse amashuri n’inzu ya mwarimu bamaze imyaka itatu batarishyurwa

Abaturage bakoranye n’umurenge mu kubaka amashuri n’inzu ya mwarimu mu Murenge wa Kabarondo wo mu Karere ka Kayonza bavuga ko bamaze imyaka igera kuri itatu batarishyurwa kandi baratanze fagitire zishyuza mu buyobozi.

Abishyuza ni abatwaraga ibikoresho byo kubaka ayo mashuri n’inzu ya mwarimu mu mwaka wa 2012, ibikoresho batwaraga bikaba birimo imicanga n’amabuye nk’uko umwe mu babitwaraga witwa Ruterahagusha Salleh abivuga.

Salleh Ruterahagusha ni umwe mu bishyuza Umurenge wa Kabarondo amafaranfa amaze imyaka igera kuri itatu.
Salleh Ruterahagusha ni umwe mu bishyuza Umurenge wa Kabarondo amafaranfa amaze imyaka igera kuri itatu.

Ruterahagusha avuga ko yakoze ku mashuri atatu yo muri uwo murenge. Kuba bamaze imyaka igera kuri itatu batarishyurwa ayo mafaranga ngo byarabadindije kuko hari ibindi bari kuba barayakoresheje, agasaba ko ubuyobozi bwabakorera ubuvugizi bakishyurwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabarondo, Ngabonziza Bideri Vincent, avuga ko ikibazo cy’abo baturage kizwi.

Avuga ko cyashyikirijwe ubuyobozi bw’akarere na Minisiteri y’Uburezi, bakaba bategereje ko ayo amafaranga azaboneka abo baturage bakishyurwa.

Bamwe mu bishyuza bavuga ko batazi aho bipfira kuko bamaze igihe kinini baratanze izo fagitire zabo, ku buryo mu myaka ibiri ishize ngo basanga ikibazo cyabo cyakagombye kuba cyarakemutse.

Cyakora, nta gihe bahabwa bazishyurirwaho ayo mafaranga. Icyo ubuyobozi bubasaba gusa ni ukuba bihanganye mu gihe ayo mafaranga ataraboneka.

Bamwe mu bo twavuganye bavuga ko kutishyurwa byagiye bibadindiza mu iterambere kuko ayo mafaranga iyo bayabonera igihe “ngo bakabaye barayakoresheje bakayabyaza andi”. Bakavuga ko ubuyobozi bukwiye kubakorera ubuvugizi ayo mafaranga yabo akaboneka.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka