KIE na Amity University batanze masters ku banyeshuri 50

Tariki 16/12/2011, Ishuri Rikuru ry’Uburezi (KIE) ku butafatanye Amity University yo mu Buhinde batanze impamyabushobozi z’icyiciro cya gatatu cya kaminuza (master’s degree) ku banyeshuri 50 bigaga amasomo ajyanye n’imicungire y’imishinga mpuzamahanga (Masters in Business Administration International Business), ibijyanye n’ikoranabuhanga (Post Graduate Diploma in Information and Technology), n’ibjyanye n’imicungire y’imari (Masters of Finance and Control).

Virginie Akimana ni umwe mu banyeshuri barangije mu ishami rya Masters in Business Administration International Business. Ubwo yaganiraga n’abanyamakuru, yagize ati: “iyi gahunda mu gutangira yaratugoye cyane ku buryo benshi twibazaga niba tuzarangiza ariko igihe cyageze dushobora kubona umusaruro mwiza. Iyi gahunda yanyunguye ubumenyi bwinshi ntari mfite kandi niteguye kuzabukoresha neza.”

Akimana yakomeje adusobanurira ko uburyo bigagamo butandukanye cyane n’uburyo busanzwe bwitwa “Distance learning” aho umuntu ahabwa amasomo n’ishuri riri kure maze we akiyigisha hakazaba igihe cyo kumuha ibizamini. Yavuze ko uburyo bigagamo ari nk’aho bari kumwe na mwalimu kubera ubu buryo bwa video conference learning. Muri ubu buryo umunyeshuli ashobora kubaza mwarimu ikibazo aho utumvise, ndetse na mwalimu akaba yabaza umunyeshuri. Ibi kandi byabafashaga kuganira ndetse no kungurana ibitekerezo n’abandi banyeshuri bagenzi babo bakurikirana ubu buryo abari mu Buhinde ndetse no mu bindi bihugu.

Uburyo bigamo ni uburyo bwifashisha ikoranabuhanga ku buryo umwalimu abigisha yibereye mu Buhinde ariko barebana (tele-education) bakaba bamubaza n’ibibazo agasubiza ndetse nawe akaba yahitamo uwo abaza ikibazo kuko baba barebana bimeze nk’aho bari kumwe.

Ubu buryo bworohereje Guverinoma y’u Rwanda, abanyeshuri, ndetse na Amity University mu gutanga no guhabwa amasomo bitabahenze cyane ndetse n’abanyeshuri bahiga ntibibabuze gukomeza indi mirimo yabo dore ko bose bari basanzwe ari abakozi mu mpande zinyuranye z’igihugu.

Umuhuzabikorwa w’iyi gahunda (tele-education coordinator) muri KIE, Irenée Ndayambaje, yasobanuye agira ati: “Ubu buryo bwo kwiga ni bwiza kandi bufitiye akamaro Abanyarwanda muri rusange n’uburezi by’umwihariko kuko bubakangurira gukoresha ikoranabuhanga”.

Ndayambaje yemeza ko ubu buryo bwafashije abanyeshuri ariko ko hacyiri ikibazo cyo kutabona interineti igihe cyose bityo ugasanga bamwe mu banyeshuri hari umukoro (home work) cyangwa amatangazo bataboneye igihe ugasanga biradindiza imyigire.

Ikindi gitangaje ni uko n’ubwo ibi twabikurikiranaga turi muri KIE, ibi birori byabereye

Ibirori nyamukuru byabereye kuri Amity University mu Buhinde ariko bikurikiranywa mu bihugu 5 by’Afurika bigize PAN-AFRICAN e-network Project (byose bifite iyi gahunda) ku buryo bwa Video Conference.

Iyi ibaye inshuro ya kabiri abanyeshuri bahabwa impamyabushobozi na Amity University ku bufatanye na KIE. Iyi gahunda yatangiriye muri KIE tariki 26/02/2009.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Byagenze neza cyane

[email protected] yanditse ku itariki ya: 3-01-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka