Ishuri Elena Guerra rirasaba ababyeyi ubufatanye mu kurera
Ishuri Elena Guerra ryo mu Karere ka Huye, riributsa ababyeyi ko uburere bw’abana budakwiye guharirwa abarimu, kuko n’uruhare rwabo rukenewe.
Impamvu iri shuri risaba ababyeyi ubufatanye mu kurera abana babo, ni ukubera ko ngo bajya mu biruhuko bafite ikinyabupfura, bakazagaruka barahinduye imyifatire.

Iki kibazo cyanagarutsweho mu birori byahuje abanyeshuri, abarezi n’ababyeyi barerera muri iki kigo tariki 10/10: uhagarariye komite y’ababyeyi yibukije bagenzi be ko abana biga mu mashuri yisumbuye basanzwe bacumbikirwa n’ikigo bagiye kujya mu biruhuko binini, nk’ababyeyi bakaba basabwa kutazareresha tereviziyo, kuko abana baba bakeneye n’igitsure cy’ababyeyi.
Uyu mubyeyi yagize ati « Mu biruhuko ni bwo abacuruza amashene ya tereviziyo bagira abakiriya benshi, kuko tubaburira umwanya tukabahindira kuri za tereviziyo.»

Abarimu bo kuri Elena Guerra na bo bemeza ko uburere bw’abana budohoka mu biruhuko. Dominique Savio Uwumuremyi, na we uhigisha, ati « urebye bava hano bafite disipurine, ariko bakagarukana imico itandukanye n’iyo bari bafite. Ibyo kandi baba babikuye mu miryango iwabo. »
Imyitwarire itari myiza abanyeshuri bakura mu biruhuko ngo igira ingaruka mu kwihutisha amasomo.
Sœur Consolatie Mukarurangwa, umuyobozi w’iri shuri, ati « Ubundi disipurine ni yo ifasha umuntu kumva ibyo yigishwa. Idahari nta cyo yakumva bidusaba nk’ukwezi ngo abanyeshuri basubire mu murongo. Kubanza gutoza abana disipurine rero bituma tutihutisha porogaramu uko bikwiye. »

Ababyeyi bivugira ko kutita bihagije ku bana atari ukubera ko baba batazi inshingano zabo, ahubwo ngo kubashakira imibereho bibatwara umwanya utari mutoya.
Dr. Habyarimana Hilaire, umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda urerera muri iri shuri ati « Sinavuga ko mbona umwanya wo kwita ku bana uko bikwiye, akazi abandi babyeyi bavuga nanjye ndakagira, ariko ndagerageza. »
Kandi ati « mfata nk’iminsi ibiri cyangwa itatu mu cyumweru nkagera mu rugo kare, tukaganira, bakaregana, bigatuma menya imyitwarire yabo, nkabona n’aho mpera mbagorora».
Marie Claire Joyeuse
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
MURAHO NEZA BAREZI BEZA MBANDIKIYE MBASHIMIRA KUBUBUERE
MWAMPAYE NDABASHIMIYE NZABA INTANGARUGERO AHO NZAJYA HOSE NDATE UBWIZA BWA CENTRE SCOLAIRE ELENA GUERRA NTAWABAHIGA MUKURERA NEZA BABYEYI BEZA IMANA IJYE IBANA NAMWE MUBYO MUKORA BYOSE.MURAKOZE