Ishuli St Peter ry’i Nyanza na Bismarck School ryo mu Budage basinyanye amasezerano y’ubufatanye
Ishuli rya Saint Peter’s Secondary School “Igihozo” riri mu karere ka Nyanza n’irya Bismarck ryo mu mujyi wa Numberg mu Budage basinyanye, tariki 15/10/2012, amasezerano y’ubufatanye mu rwego rw’uburezi.
Isinywa ry’ayo masezerano ryabereye ku cyicaro cy’iryo shuli kiri Busasamana mu karere ka Nyanza ahagarikiwe na Nyiricyubahiro umushumba wa Diyoseze gatorika ya Butare, Filipo Rukamba.
Umubano wayo mashuli yombi watangiye mu mwaka wa 1998 ariko uko wagiye waguka impande zombi zisanga warushaho kugenda neza haramutse hashyizweho amasezerano y’ubufatanye bushimangira umubano wari usanzweho.
Padiri Bizimana Remy, umuyobozi w’ishuli rya Mutagatifu Petero “Igihozo” kimwe na mugenzi we Dr Hans wari uhagarariye ishuli rya Bismarck bose bahuriza hamwe bakavuga ko ayo masezerano bashyizeho umukono agiye kuvugurura byinshi mu birebana n’urwego rw’uburezi.

Amasezerano azashimangira umubano kugeza n’ubwo uruhande rumwe ruziga ururimi rw’urundi ruhande nk’uko byakomeje byemezwa n’izo mpande zombi.
Ibi byo ngo bivuga ko barimu bigisha muri Bismarck bazagera ubwo baza kwigira ururimi rw’ikinyarwanda kuri bagenzi babo bigisha mu ishuli rya Mutagatifu Petero “ Igihozo” ndetse nabo bajye hanze kwigirayo ururimi rw’ikidage maze uwo mubano bose bawiyumvemo.
Uko iminsi igenda yicuma abarimu b’ibyo bigo byombi bazajya kandi basangira ubumenyi bamwe bigire ku bandi ibyabafasha mu iterambere ry’uburezi; nk’uko Dr Hans wari uhagarariye ishuli rya Bismarck yabishimangiye.

Uhagarariye ishuli rya Bismarck yavuze ko mu gihe kiri imbere impande zombi zizumvikanaho itsinda ry’abanyeshuli baturutse mu gihugu cy’u Budage bazaza gusura bagenzi babo biga mu ishuli ryaragijwe mutagatifu Petero “ Igihozo”.
Yagize ati: “Amasezerano dushyizeho umukono azakora ku mpande zose yaba mu bayobozi ubwabo, abarimu n’abanyeshuli ubwabo basurane akndi bigishanye”.
Madamu Marie Claire Wisenhofer ufite umubyeyi ukomoka mu gihugu cya Australiya ubu wibera mu Rwanda mu karere ka Nyanza akaba ari nawe washinze iryo shuli ryaragijwe Mutagatifu Petero “ Igihozo” yishimiye ko ibizava muri uwo mubano ari byinshi cyane kandi impande zombi zizungukiramo.
Yagize ati: “Ndishimira ko ntaruhiye ubusa nshinga iri shuli kuko rirerera Abanyarwanda kandi uko bukeye n’uko bwije niko ryagura amarembo rikagirana umubano n’andi mashuli yo hanze y’igihugu cy’u Rwanda”.

Ishuli ryaragijwe Mutagatifu Petero “ Igihozo” ryatangiye ryigisha imyuga ariko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ryaje guhindurwa ishuli ryisumbuye kugira ngo rihe amahirwe abana b’Abanyarwanda.
Ubu ryigamo abanyeshuli 574 barimo abahungu n’abakobwa bigishwa n’abarimu 33 barimo umwe ufite icyiciro cya gatatu cya kaminuza (master’s degree).
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
Ese umunyeshuri yizanira matera
iki kigo bakimaye kwigayo MCE am coming for you igihozo st peter
MWAMFASHA MUKAMBWIRA NIBA HARI MCE
Nonese mugira MCB Na PCB
NI BYIZA KWIGA MUGIHOZO NANJYE NARAHIZE NONE UBU NTURUTSE M
U BUSHINWA KWIGAYO igihozo turabemera
Icyo cyigo nagikunze cyane pe ,n’ikigo cyiza gitanga ubumenyi. nange ndifuza kucyigaho muri A Level MEG. Murakoze