Irushanwa “Andika Rwanda” rigamije guteza imbere umuco wo kwandika inkuru n’imivugo

Mu Rwanda hatangijwe irushanwa ryiswe “Andika Rwanda” rigamije guteza imbere umuco wo gusoma no kwandika no gufasha abana kubona ku buryo bworoshye inkuru n’imivugo byo gusoma.

Gutangiza ku mugaragaro iryo rushanwa byabereye mu kigo cy’amashuri abanza cya Rugarama mu murenge wa Ruhuha mu karere ka Bugesera tariki 20/02/2014 gitangizwa na Minisitiri w’uburezi, Dr Vincent Biruta.

Ahatangirijwe iyo gahunda, abana biga mu mwaka wa gatandatu mu kigo cy’amashuri cya Rugarama bakoraga umwitozo mwalimu yabahaye wo kwandika inkuru baherereye ku mashusho yaberetse ndetse n’inkuru ngufi, nyuma bakayisomera abandi.

Minisitiri w'uburezi arerekwa gahunda yo kwigisha icyongereza hakoreshejwe telefone igendanwa.
Minisitiri w’uburezi arerekwa gahunda yo kwigisha icyongereza hakoreshejwe telefone igendanwa.

Kamana Emmanuel ni mwarimu w’aba bana yemeza ko uyu mwitozo utuma ibitekerezo by’abana bigenda bizamuka ejo n’ejo bundi bakaba bazavamo abahanga n’abanditsi.

Ati “ibitekerezo by’aba bana birimo kuzamuka kuko niba mbasomeye inkuru maze bakandika nabo iyabo, ubona ko barimo kugenda bazamura ubuhanga bwo kwandika kuburyo tutatinya kuvuga ko bazavamo abanditsi b’abahanga”.

Icyakora gukundisha abana kwandika no gusoma ngo ntibyashoboka ibyo basoma bakunze bibanogeye bidahari. Ministre w’uburezi Dr. Vicent Biruta yavuze ko iri rushanwa ryatangijwe mu rwego rwo kuziba icyuho cyagaragaye cyo kutagira ibitabo by’abana byo gusoma bihagije mu mashuri ndetse no miryango yabo.

Abanyeshuri ku kigo cya Rugarama mu Bugesera.
Abanyeshuri ku kigo cya Rugarama mu Bugesera.

Muri aya marushanwa, inkuru n’imivugo bizaba byiza bizajyanwa mu icapiro maze bikwirakwizwe mu maguriro y’ibitabo ndetse n’amasomero atandukanye, ibi kandi bizaziba icyuho cy’ibitabo byandikwa n’Abanyarwanda bikiri bike mu masomero y’ibitabo; nk’uko Minisitiri w’Uburezi yakomeje abisobanura.

Minisititi Biruta yavuze ko gukangurira abana gusoma no kwandika bitagomba guharirwa abarezi ahubwo ababyeyi b’abana bagomba kubishishikariza abana babo babibatoza bakiri bato igihe bari mu ngo zabo.

Abenshi baboneyeho umwanya wo gusoma ibitabo.
Abenshi baboneyeho umwanya wo gusoma ibitabo.

Irushanwa “Andika Rwanda” rije ryiyongera ku zindi ngamba zatangijwe mu rwego rwo kuzamura ireme ry’uburezi. Rikazamara amezi atandatu, kandi buri munyeshuri ntahejwe ahubwo arasabwa kuryitabira.

Abana, abarezi ndetse n’abandi baturage basabwe kwitabira iri rushanwa, ryateguwe ku bufatanye bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi (REB) n’ikigo cy’abanyamerika gishinzwe iterambere (USAID).

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

NTIFUZAGA KWANDIKA NKABA MEREREYE NYAMATA TTC ARIKO NTABIGENZANTE?

NKURIKIYIMANA Emmanuel yanditse ku itariki ya: 5-03-2024  →  Musubize

abantu batari abanyeshuri impapuro z’amarushanwa zabo zizakirirwa he ? zizakirwa na nde?

Gabriel yanditse ku itariki ya: 28-03-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka