“Intsinzi y’ubuzima bwanyu izaturuka kuri mwe” : Anastase Murekezi

Kuri uyu wa gatanu urubyiruko rwahawe amahugurwa n’umushinga “Akazi Kanoze” rwashyikirijwe ku mugaragaro impamyabumenyi zarwo.

Itsinda ry’urubyiruko ibihumbi bibiri na Magana atandatu (2600) ryari riteraniye muri stade nto ya Remera ubwo bahabwaga impamyabumenyi z’amahugurwa bahawe n’umushinga “Akazi Kanoze”. Muri uwo muhango Bwana Anastase Murekezi, munisitiri w’umurimo yashimiye urubyiruko rwakurikiye ayo mahugurwa anarubwira ko ayo mahirwa bagize bakwiye kuyabyaza umusaruro.

Yongeye kandi kubabwira ko n’ubwo Leta y’u Rwanda yahugurukiye guteza imbere urubyiruko no kurufasha kwifasha bakwiye kumenya ko instinzi y’ubuzima bwabo iri mu maboko yabo. Yagize ati : “ uko muzashyira mu bikorwa ubumenyi mwahawe ni byo bizabafasha kwiteza imbere. N’ubwo waba muto ukoresheje ubumenyi ufite ushobora kugera kuri byinshi kuko burya n’ugutera inkunga ahera ku cyo aba abona wakoze”. Yakomeje ababwira ko n’ubwo ari bato bwose ari bo hazaza h’igihugu cyabo, aha Afurika ndetse n’ah’isi yose muri rusange.

Uhagarariye USAID (United State Agency Internatinal Development) we yavuze ko nyuma y’amasomo bahawe, urwo rubyiruko ruzagera kuri byinshi, ndetse yanavuze ko ari bo bazageza u Rwanda ku kerekezo 2020 igihugu kihaye. Bimwe mu byo bize harimo kwihangira imirimo, kunoza umurimo, gukorera kuri gahunda, customer care, kwiteganyiriza, kugira ubuzima bufite intego,gukorera mu matsinda, kubana neza n’abandi n’ibindi.

Bwana Protais Mitali ukuriye urubyiruko we yavuze ko ari byiza kuba urubyiruko ruhabwa ubumenyi bwo kuruteza imbere kandi ko biri no mu nshingano za Leta kubaha ubumenyi batibagiwe n’uburyo ari bwo bushobozi.

Nyuma yo guhabwa amahugurwa, abafashijwe n’umushinga akazi kanoze bajya hanze bagashyira mu bikorwa ibyo babonye. Umusinga Patience we ngo nyuma yo guhabwa ubumenyi bw’ibanze mu kwiteza imbere ubu aritunze ntagisaba buri kimwe cyose nka mbere kuko yatinyutse Akaka inguzanyo ubu akaba acuruza kandi akaba ateganya no kwagura ibikorwa bye.

Nsabimana Felix umwe mu bakurikiye ayo mahugurwa akaba yanabiherewe impamyabumenyi ku munsi wa none, yatangarije Kigalitoday.com ko ibyo yize bizamufasha cyane mu buzima. Yanavuze ko nyuma yo gukurikira amahugurwa yafashe ingamba zitandukanye nko kwihangana no koroherana mu kazi, kumenya kwihangira umurimo no kuba yakwaka inguzanyo ndetse no gukora neza umurimo unoze nk’uko bikwiye.

Umushinga “Akazi kanoze” ufasha urubyiruko kwiteza imbere ubaha ubumenyi bw’ibanze ukanabafasha gutinyuka bakihangita imirimo ndetse bakanashyira ahagaragara impano zabo zikabafasha kwiteza imbere no gutanga umusanzu wabo mu iterambere ry’igihugu. Uwo mushinga akazi kanoze uterwa inkunga na USAID, EDC (Education Developpment Center) ifatanyije n’ abikorera ku giti cyabo baba abo mu Rwanda cyangwa se mu mahanga.

Umushinga “Akazi kanoze” watangiye gukorera mu Rwanda guhera mu kwezi k’Ukwakira 2009 akaba ari ku nshuro ya kabiri bakoze uyu muhango wo gutanga impamyabumenyi ku bo baba barahaye ubumenyi.

Nyuma y’ibirori itorero Inganzo Ngari ryasusurukije abari aho mu mbyino n’injyana zitandukanye.

Anne Marie NIWEMWIZA.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka