“Inkubito z’icyeza” zasabwe kwirinda ibishuko

Abakobwa 24 batsinze neza mu byiciro binyuranye by’amashuri basabwe n’abayobozi batandukanye gukomeza kubera abandi urugero mu bikorwa byabo bya buri munsi.

Ni mu muhango wabereye i Kirehe ku wa30 Werurwe 2016 wateguwe n’Imbuto Foundation wo guhemba abakobwa bahize abandi mu mitsindire mu Ntara y’Iburasirazuba.

Inkubito z'icyeza zasabwe kudasubira inyuma.
Inkubito z’icyeza zasabwe kudasubira inyuma.

Harerimana Fatou, Visi Perezida w’inteko Ishinga Amategeko/Umutwe wa SENA, yasabye abahembwe kudasubira inyuma.

Ati “Mubujijwe gusubira inyuma na rimwe, ntiwaba wahembwe uyu munsi ngo ejo usubire inyuma. Ni urugamba rero mugomba kurwana mugahora mutsinda muri byose mubera abandi bakobwa urugero rwiza”.

Yakomeje asaba abana kwirinda ibishuko baharanira kwiga kuko igihugu cyabazirikanye kikabaha amahirwe batigeze babona.

Ati “Birazwi ko abakobwa bahura na birantega nyinshi, bashyirwa mu mirimo ibavuna aho kubafasha kwiga,hari n’abahura n’ibishuko by’abasore n’abagabo babatesha amasomo, icy’ingenzi ni ukumenya uko utsinda ibyo bishuko.”

Yasabye ababyeyi n’abarezi kwimika ibiganiro hagati y’abana,bakemura ibibazo bahura nabyo,abasaba kandi gufasha abana kwitabira ishuri aho kujya mu muhanda buri wese akaba ijisho ry’umuturanyi mu gutanga uburere.

Kubwimana Josiane hagati ya Guverineri Odette Uwamariya na Hon. Harerimana Fatou, yishimira intambwe amaze gutera nyuma yo kwiga bimugoye.
Kubwimana Josiane hagati ya Guverineri Odette Uwamariya na Hon. Harerimana Fatou, yishimira intambwe amaze gutera nyuma yo kwiga bimugoye.

Kubwimana Josiane Hadidja, umwe mu bahawe ibihembo, yavuze inzira ndende yanyuzemo mu myigire ye akagera n’aho acuruza ku gataro.

Ati “Nkimara gupfusha papa twabuze ubushobozi mfatanya kwiga no gucuruza agataro k’imineke ariko nkarenga nkaba uwa mbere.

Mu yisumbuye na bwo nize nabi ngeze “tronc commun” (mu cyiciro rusange) ndicara kandi mba uwa mbere birambabaza, nyuma y’igihe kirekire nabonye ubufasha ngeze mu wa gatandatu ubushobozi burabura ninginga ikigo kiranyihanganira nkora ikizamini none ndi mu Inkubito z’icyeza”. Yasabye abakobwa kudacika intege mu bibazo bahura na byo bagaharanira gutsinda.

Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba, Odette Uwamariya, yasabye buri wese gushimira Nyakubahwa Jeannette Kagame k’urukondo agirira Abanyarwanda n’agaciro akomeje guhesha umwana w’umukobwa mu guhemba abitwaye neza abatera umwete wo gutsinda no kwigirira icyizere muri byose.

Muri 2005,Imbuto Foundation yatangije ubukangurambaga ku myigire y’umwana w’umukobwa hagamijwe kubashishikariza kujya mu mashuri no gutsinda neza.

Mu bihembo bahawe higanjemo ibikoresho by’ishuri, mu gihe abarangije ayisumbuye bahawe mudasobwa zigendanwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ndabashimiye kumakuru mutugezaho. ndumwe mubakobwa bahembwe n’imbuto foundation inkubito zicyeza nifuzako mwamfasha nkagira ubutumwa ngeza Ku rubyiruko byumwihariko kubana babakobwa bari kubyiruka

Kubwimana Josiane Hadidja yanditse ku itariki ya: 4-06-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka