Igikomangoma cy’u Buholandi cyashimye gahunda y’uburezi mu Rwanda

Igikomangoma cy’umwami w’u Buholandi, Petra Laurentien, yagiriye uruzinduko ku ishuri ribanza rya Mayange A riri mu karere ka Bugesera tariki 01/03/2012 aho yatangaje ko u Rwanda rumaze gutera imbere ku bijyanye n’uburere bw’abana bato.

Igikomangoma cy’u Buholandi cyashimye ukuntu abana bato batozwa gusoma ndetse anasura inzu y’ibitabo y’icyo kigo. Petra Laurentien yatangaje ko igihugu cye kizakomeza gukorana neza n’u Rwanda mu bijyanye n’uburezi. Yatanze inama yo kubaka ahantu abana bato bazajya basomera ibitabo.

Umuyobozi w’ikigo cy’amashuri cya Mayange A, Murasanyi Kazimwoto Edmond, yishimiye urwo ruzinduko avuga ko bibatera ingufu iyo basuwe n’abashyitsi nk’aba bibyamamare ku isi.

Kuva mu mwaka wa 2009, igikomangoma Laurentien cyagizwe intumwa idasanzwe y’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita k’uburezi n’umuco (UNESCO), akaba n’umwanditsi w’ibitabo cyane cyane iby’abana.

Mu bitabo bye icyakunzwe cyane kitwa Mr Finney and the world turned upside-down cyasohowe mu kwakira 2009 cyaje guhindurwa mu ndimi nyinshi zirimo Dutch, English, Catalan, Spanish, Chinese, Bulgarian.

Igikomangoma cy’u Buholandi kiri mu Rwanda aho cyitabiriye inama yo gushishikariza abana gukunda gusoma. Ni ku nshuro ya mbere igikomangoma Laurentien agirira urugendo mu Rwanda.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka