ISPG igiye kugirana ubufatanye na Stanford University mu myigishirize
Ishuri rikuru ryigisha ubuforomo ry’i Gitwe (ISPG) rigiye kujya rifatanya na Kaminuza ya Stanford yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu rwego rw’uburezi. Ibi byemejwe n’amashuri yombi nyuma yuko Stanford University isuye ISPG tariki 31/12/2012.
Mu kwezi kwa Nzeri 2012 ishuri rikuru rya ISPG ryasuye Stanford University ngo rirebe byinshi ryayigiraho ndetse harebwe ko habaho ubufatanye mu rwego rw’imyigishirize dore ko kaminuza ya Stanford iri ku mwanya wa gatatu ku rwego rw’isi, nyuma ya Massachusetts Institute of Technology na Harvard University; nk’uko tubikesha urutonde rwa 4 International Colleges & Universities.
Ubwo Ubuyobozi bwa ISPG bwasuraga kaminuza ya Stanford, ISPG yasabye iyo kaminuza ko yayifasha mu kuyunganira mu kubona ibikoresho, abarimu no kubahugura mu myigishirize, Stanford yarabyemeye maze yemerera ISPG ko muri urwo rwego izabasura maze hakabaho kuganira ku bikenewe gukorwa.

Dr. Andrew Patterson wari uhagarariye Stanford yijeje ISPG ubuterankunga bushoboka, cyane cyane ku ishami ry’ubuganga ISPG ishaka gutangiza.
Dr. Andrew yongeyeho ko nubwo nabo bafite ubushobozi hari byinshi bazigira kuri ISPG, ngo kuba mu bitaro bya Gitwe n’ahandi mu Rwanda bazabasha kubona indwara zitaba iwabo, bityo bikabafasha kuzigaho biruseho.
Mu rugendo rw’abayobozi ba Kaminuza ya Stanford bagiriye muri ISPG, basuzumye uburyo bazajya bigishiriza abanyeshuri ba ISPG muri gahunda y’iyakure (E-Learning/Distance Learning) kugira ngo habeho koroshya no guhererekanya ubumenyi buturutse mu barimu ba Kaminuza ya Stanford.
Eric Muvara
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ariko abanya gitwe barasetsa baratinya ibizamini bya MINISANTE bagashaka kwisumbukuruza ku rwego mpuzamahanga