IPRC yabonye uburyo bushya bwo gukora amatafari agezweho mu gitaka

Ishuri ry’ubumenyingiro (IPRC) ryazanye uburyo bushya bwo gukora amatafari mu gitaka bakongeramo umucanga na sima nke, ku buryo azajya yubaka amazu akomeye kandi adashobora gutwarwa n’ibiza.

Ibi bije mu gihe mu Rwanda hari hamaze kumenyerwa kubakisha amatafari akozwe mu mucanga na sima gusa azwi nka “Boroke sima (Brock Ciment)”, kuko kubakisha amatafari y’igitaka azwi nka rukarakara byari byaraciwe kubera umutekano wayo utizewe.

Kubakisha amatafari ya Hydraform ngo birihuta.
Kubakisha amatafari ya Hydraform ngo birihuta.

IPRC yashoboye kugera kuri ubu buryo kubera imashini zituruka muri Afurika y’Epfo za Hydraform, ari zo zegeranya imvange ya sima n’umucanga n’ibitaka. Iyo amaze gukorwa yuhirwa amazi mu gihe cy’iminsi irindwi. Ibi rero bituma aba akomeye kandi aremereye, ku buryo itafari rimwe riba ripima hagati y’ibiro 10 na 12.

Mu kuyubaka na bwo, nta sima yifashishwa hagati y’amatafari n’andi, ahubwo bagenda bayacomekeranya nka kwa kundi bacomekeranya amatafari bakoresha batunganya imbuga abantu bakunze kwita amapave, ku buryo yubakishijwe idapfa gusenyuka.

Kubaka amatafari ya Hydraform ntibigoye kuko ari ukuyacomekeranya.
Kubaka amatafari ya Hydraform ntibigoye kuko ari ukuyacomekeranya.

Angelique Nyakayiro, umwe mu bazigisha iby’aya matafari, nyuma yo kwigira muri IPRC-South uko akorwa n’uko akoreshwa, agira ati “Muri Afurika y’Epfo ari ho aya matafari yavuye, bayageragejeho umutingito wo kuva ku rwego rwa mbere kugera ku rwa karindwi, inzu yubakishijwe ikajegajega, ibishahuro bikavaho, ariko inzu ubwayo ikongera igahagarara nta tafari ryavuye mu rindi.”

Ngo n’abajura bapfumura inzu bajya kwiba ntibapfa kumena aya matafari kuko aba akomeye cyane. Fred M Owambo wigishije abarimu bo muri za IPRC bazigisha ikorwa n’ikoreshwa rya bene aya matafari we anavuga ko n’amasasu adatobora urukuta yubakishijwe.

Iyi mashini yifashishwa mu gukora amatafari hifashishijwe ibitaka, umucanga n'agasima, igura amadorari ibihumbi 34 muri Afrika y'Epfo.
Iyi mashini yifashishwa mu gukora amatafari hifashishijwe ibitaka, umucanga n’agasima, igura amadorari ibihumbi 34 muri Afrika y’Epfo.

Itafari rimwe ngo riba rihagaze hagati y’amafaranga 120 n’160 y’Amanyarwanda. Ibi ariko ngo ntibyakagombye gukanga uwakayifashishije kuko ngo kuba ari manini, akaba aba asa neza bityo ntibibe ngombwa guhoma inzu yubakishijwe, byakubitiraho ko no kuyubaka ari ukuyacomekeranya, ngo bituma igiciro cy’inzu yubakishijwe kiba ari gitoya.

Jean Paul Kamari, umwarimu muri iPRC-south ati “Inzu ya gatandatu ku munani, abafundi bane batanu bifashisha bene aya matafari bayikubakira mu gihe kitarenze iminsi itanu. Amafaranga agenda ku bafundi aragabanuka. Kubera ko inzu iba isa neza, kutayihoma na byo ni amafaranga yagakoreshejwe umuntu aba abika.”

Imbogamizi ikomeye mu gukora bene aya matafari, ni igiciro cy’imashini iyakora, kuko ngo ku isoko ryo muri Afurika y’epfo imwe igura amadorari y’Abanyamarika ibihumbi 34. Kugeza ubu mu Rwanda ngo hari izahawe za IPRC gusa. Icyakora imwe ishobora gusaza yubatse amazu 100.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Nimumpe address,iyi machine yaboneka ite?

Murakoze!. Ese

Valens yanditse ku itariki ya: 22-10-2022  →  Musubize

Muraho neza!

Murakoze ku bw aya makuru; aya matafari ni meza . Mwaduha nimero zabo? Turashaka aya matafari,

Murakoze!

Vincent yanditse ku itariki ya: 31-10-2020  →  Musubize

Murakoze ku bw aya makuru. Mwaduha nimero z abo? Turashaka aya matafari,

Murakoze

Elie

Elie yanditse ku itariki ya: 23-06-2020  →  Musubize

Murakoze ku bw aya makuru. Mwaduha nimero z abo? Turashaka aya matafari,

Murakoze

Elie

Elie yanditse ku itariki ya: 23-06-2020  →  Musubize

adress umuntu yababonaho niyi he?
Ndavuga banyiri machine

kabango yanditse ku itariki ya: 17-06-2015  →  Musubize

Murakoze kudusobanurira ibyaya matafari;twasabaga ko mwadusobanurira neza uburyo yubakishwa ;niba ari But is I cg Panderesi ikindi mutubwire umubare wamatafari yakubaka inzu ya 6/8 mwari mwatanzeho urugero .Ikindi mutubwire nuburyo izajya ibonekamo kubashaka kuyikodesha.Murakoze

Narcisse yanditse ku itariki ya: 17-06-2015  →  Musubize

Simbyumva neza, igishya IPRC yazanye ni ikihe? Izi mashini za Hydraform ntizisanzwe mu Rwanda? Igishya ni ikihe? Munsobanurire.

Rwema yanditse ku itariki ya: 16-06-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka