Huye: Kwiga imyuga ku buntu muri VTC Rwabuye, byitabiriwe ahanini n’abarangije segonderi

Gahunda yo kwiga imyuga ku buntu hagamijwe ko abantu babona ubumenyi bwo guhanga imirimo mishya ari benshi yatangijwe mu bigo byigisha imyuga, mu Karere ka Huye yitabiriwe n’abatari bakeya biganjemo abarangije amashuri yisumbuye bitegura kujya muri kaminuza.

Ku banyeshuri 181 biyandikishije kandi bakemererwa kwiga imyuga inyuranye muri VTC Rwabuye, 129 ni abarangije amashuri yisumbuye, kandi abenshi muri bo bemerewe kuzakomeza kwiga muri kaminuza.

Abenshi mu bagiye kwiga kaminuza bitabira kwiga imyuga kugira ngo izabafashe mu gihe bari mu ishuri na nyuma yo kurangiza kwiga.
Abenshi mu bagiye kwiga kaminuza bitabira kwiga imyuga kugira ngo izabafashe mu gihe bari mu ishuri na nyuma yo kurangiza kwiga.

Aba banyeshuri bavuga ko impamvu biyemeje kwiga umwuga, bazongeraho amasomo ya kaminuza mu minsi iri imbere, ari ukubera ko bamaze kubona ko umwuga ufasha uwuzi kwihangira umurimo wamufasha mu mibereho.

Eugène Niyomugabo yize ibijyanye n’ikoranabuhanga n’itumanaho mu mashuri yisumbuye, none ubu ari kwiga ubwubatsi. Avuga ko kwiga ubwubatsi asanzwe azi n’ibijyanye n’amashanyarazi bizatuma azajya apatana kubaka inzu akanayishyiramo umuriro. Ati «Ibyo bizamfasha guhangana n’abantanze ku isoko ry’umurimo.»

Jeannette Nirere atuye mu Mujyi wa Butare, na we urimo kwiga imyuga, gira ati «Naje kwiga guteka mu gihe ntegereje ko kaminuza zitangira. Ubumenyi nzakura hano buzamfasha. Nshobora kuzabwifashisha nararangije kaminuza cyangwa nkiyiga, bityo nkazajya mbasha kwigurira bimwe mu byo nkeneye ntategereje ko ababyeyi ari bo babimpa.»

Jean Bosco Nyandwi aturuka mu Murenge wa Mukura na we yiga guteka. Agira ati «Mu gihe nzaba niga, ndamutse mpawe kwiga nimugoroba, mbere ya saa sita nazajya nshyira mu bikorwa ibyo nize. Urugero nk’umuntu ashobora gukenera gato (gâteau) mu gihe cy’ubukwe, nkayimukorera na we akampemba.»

Ngaboniza na we ati «Ibya buruse bijya bigorana. Warize imyuga ufite certificat (impamyabumenyi ushobora guhanga umurimo cyangwa ugasaba n’akazi, ukaba wagenda utera imbere kandi ntunagire ibibazo by’imibereho.»

Christine Akimana, we ubu yiga muri Kaminuza, kandi abifatanya no kwiga guteka. Atekereza ko narangiza kwiga akabona akazi, kazamubera igishoro hanyuma agashinga alimentation (inzu icuririzwamo ibiribwa byihuse). Icyo gihe ngo ibyo azaba yarize ni byo azaheraho mu gukora ubwo bucuruzi.

Mu banyeshuri 181 VTC Rwabuye yakiriye, harimo abarangije icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye 37, abarangije amashuri yisumbuye 129, abarangije icyiciro cy mbere cya kaminuza (A1) batatu ndetse n’abafite diplome ya lisanse ari yo A0, cumi na babiri.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

imyuga ni byiza cyane kuba abantu bayihagurukiye ni byiza cyane bzabafasha kwiteza imbere

niyonsaba yanditse ku itariki ya: 13-07-2015  →  Musubize

Iyo ni Gahunda ya NEP KORA WIGIRE

Fr. KAYISHEMA Augustin yanditse ku itariki ya: 13-07-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka