Huye: Abanyeshuri biga muri IPRC-South batanze Mituweli 50

Abanyeshuri bo buri IPRC-South, tariki 21/11 bashyikirije MituwlLi abatishoboye 50 bo mu tugari twa Matyazo na Kaburemera, Umurenge wa Ngoma.

Hari nyuma y’igikorwa cy’umuganda wo guhoma inzu ya Béatrice Mukasarambu wo mu mudugudu wa Ruvuzo, Akagari ka Matyazo, Umurenge wa Ngoma n’ubundi cyakozwe n’abanyeshuri bo muri iri shuri rikuru ryigisha imyuga n’ubumenyingiro.

Purukeriya Nyirabikari ahyikirizwa Mitiweli z'umuryango we
Purukeriya Nyirabikari ahyikirizwa Mitiweli z’umuryango we

Ubwo yashyikirizaga izi Mituweli abo ubuyobozi bwazigeneye batishoboye, Steeven Rutayisire ukuriye abanyeshuri bo muri IPRC-South yavuze ko ibi bikorwa byombi babikoze mu rwego rwo gusoza ukwezi k’urubyiruko (ukwezi k’Ugushyingo kwari uk’urubyiruko).

Yagize ati “Twaratekereje ikintu cy’urukundo cyo gufasha abantu ni ikihe? Nuko abanyeshruri duhitamo kwegeranya amafaranga ya Mituweli ndetse no gutanga umuganda mu kubakira utishoboye.”

Abashyikirijwe Mituweli ni abantu 50 bo mu ngo 13, n’ubundi basanzwe bazihabwa ku bw’imfashanyo kuko ubwabo batazibonera. Iki gikorwa cy’abanyeshuri cyabashimishije cyane.

Purukeria Nyirabikari wo mu kagari ka Kaburemera, afite imyaka 75, nyuma yo kwakira Mituweli yagenewe hamwe n’abuzukuru be babiri ndetse n’umuhungu we yagize ati “Nabyishimiye. Nabyishimiye birenze kwishima. Imana ibafashe ibakomezemo umutima w’impuhwe.”

Steven Rutayisire ukuriye abanyeshuri bo muri IPRC-South ati mituweri tugiye kubashyikirizwa zatanzwe n'abanyeshuri si ishuri
Steven Rutayisire ukuriye abanyeshuri bo muri IPRC-South ati mituweri tugiye kubashyikirizwa zatanzwe n’abanyeshuri si ishuri

Kandi ati “Sosiyare(ushinzwe imibereho myiza y’abaturage) ajya ambwira ngo ujye guhinduza Mituweli. Hari ubwo ambwira ngo iyi itanzwe n’abasirikare. Hari ubwo ambwira ngo itanzwe na karitasi. Iy’uyu munsi nyihawe n’abanyeshuri. Imana nihabwe ikuzo n’icyubahiro.”

Umwe mu bashyikirijwe Mituweli ni ingabo yavuye ku rugero. Avuga ko ubukene bwo kugera aho akeneye gufashwa bwavuye ku kuba yararwaje umugore mu gihe cy’imyaka 2. Ngo yabazwe mu nda inshuro 6 zose nyuma yo kubyara, ku buryo yavuriwe mu Rwanda ntakire bikaba ngombwa ko ajya mu gihugu cy’Ubuhinde.

Ati “Narangije igisirikare 2003 mpita nyoboka ak’izamu. Byaragoranye muri iyo myaka ibiri, biba ngombwa ko mbura Mituweli. Imana ihabwe Icyubahiro kuba zibonetse.”

Abanyeshuri bo muri IPRC-South mu muganda wo kubakira Beatrice Mukasarambu
Abanyeshuri bo muri IPRC-South mu muganda wo kubakira Beatrice Mukasarambu

Béatrice Mukasarambu wahomewe inzu, akaba n’umwe mu bahawe Mituweli na we yashimiye aba banyeshuri ku bw’ibikorwa byombi agira ati “Ndabashimiye cyane, kandi Imana ibahe umugisha.”

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka