Hatangijwe amahugurwa ku myandikire mu mashuri mato n’ayisumbuye

Ku bufatanye na Minisiteri y’uburezi n’umuryango witwa Power of a Pen wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Isaro Foundation yateguye amahugurwa ku myandikire mu mashuri yisumbuye ku barimu baturutse mu gihugu hose(umwe kuri buri karere).

Ayo mahugurwa arabera kuri Hotel La Palisse i Gashora mu karere ka Bugesera yatangijwe ku mugaragaro na Dr Harebamungu Mathias, umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi kuri uyu wa kane tariki 07/06/2012.

Mu ijambo ryo gutangiza ayo mahugurwa, umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Dr Harebamungu Mathias, yashimye Isaro Foundation ku bw’igitekerezo cyiza bagize anaha ikaze mu Rwanda Power of a pen anabasezeranya ubufasha bwa minisiteri y’uburezi.

Yasabye abarimu kubyaza umusaruro ayo mahugurwa anabasezeranya ko aya mahugurwa azakomeza kujya atangwa akagera ku barimu benshi; nk’uko itangazo dukesha ubuyobozi bwa Isaro Foundation ribivuga.

umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi, Dr Harebamungu Mathias, aramutsa abitabiriye amahugurwa.
umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Dr Harebamungu Mathias, aramutsa abitabiriye amahugurwa.

Ayo mahugurwa aratangwa n’impuguke z’abarimu baturutse muri Leta ya Ohio muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bigisha mu mashuri yisumbuye bakaba bafite ubunararibonye burenga imyaka 25 bigisha abana kwandika (creative arts).

Umwe mu batanga ayo mahugurwa madamu Beth (umukobwa w’uwashinze umuryango Power of a pen) yashimye intambwe u Rwanda rumaze gutera cyane cyane mu gukoresha ururimi rw’icyongereza nuko bakiriwe anashimangira ko ubufatanye na Isaro Foundation buzakomeza.

Umukuru wa Isaro Foundation, Jean Leon Iragena, yasabye abarimu guhaha ubumenyi bwinshi muri ayo mahugurwa anashimira ubufasha bwa minisiteri y’uburezi n’ubufatanye na Power of a pen.

Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

. Byaba byiza abahuguwe babashakiye uburyo bwo guhugura abandi barimu.
. byaba byiza nkabanyarwanda bose bashishikarijwe uyu muco wo gusoma no kwandika ubona wabuze murwanda. urugero nkiyo ubona ntamateka yandikwa n’ ananyarwanda biragutangaza.
. hashyizeho amarushamwa kubanditseneza byatuma abandi bayifuza.
. za club zindimi zikwiye gufashwa no gutezwa imbere.

Patrice yanditse ku itariki ya: 13-06-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka