Harebamungu yasabye abayobozi ba Gicumbi kwita ku burezi muri ako karere

Ubwo yakoranaga inama n’inzego z’ubuyobozi mu karere ka Gicumbi, tariki 05/01/2012, mu rwego rwo kwiga ku itangira ry’amashuri ya 2012 no kureba ibyagezweho mu mwaka wa 2011, umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Harebamungu Mathias, yasabye abayobozi bose b’akarere ka Gicumbi guteza imbere uburezi bwo muri ako Karere.

Harebamungu Mathias (uhagaze) n'abandi bayobozi bitabiriye inama
Harebamungu Mathias (uhagaze) n’abandi bayobozi bitabiriye inama

Ibibazo bigaragara mu burezi bw’ako karere harimo amashuri y’incuke n’amashuri yo kwigisha abatazi gusoma no kwandika adahagije.

Harebamungu yasabye abayobozi b’imirenge n’ab’ibigo by’amashuri yisumbuye bafite ibyumba by’amashuri asaguka ko bayagira ay’incucye cyangwa y’abatazi gusoma no kwandika. Yasabye abarimu kwiyubaha bakirinda kuza kwigisha basinze cyangwa adafite isuku kuki bigira ingaruka mbi mu burezi bw’umwana.

Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi, Nyangezi Bonane, yemereye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ko ubu muri uyu mwaka wa 2012 hagiye gushyirwaho ingamba zihamye zo gukemura ibibazo byagaragaye mu mwaka washize.

Abitabiriye iyo nama batanga ibitekerezo
Abitabiriye iyo nama batanga ibitekerezo

Nyuma yo kugaragaza ibigo by’amashuri byitwaye neza ndetse no kugaya ibitarabashije kuzuza inshingano zabyo, Uhagarariye uburezi mu karere ka Gicumbi, Uwamahoro Julienne, yavuze ko akarere kagiye gushyira imbaraga mu kubaka uburezi bw’abana ba Gicumbi kuko ari bo Rwanda rw’ejo.

Iyi nama yitabiriwe n’abayobozi bose b’ibigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye ndetse n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka