Haracyari imbogamizi mu gusoma ku bafite ubumuga bwo kutabona

Ihuriro Nyarwanda ry’Imiryango y’Abafite Ubumuga (NUDOR) rivuga ko kugeza ubu abafite ubumuga bwo kutabona bagihura n’ikibazo cyo gusoma, kuko mu masomera rusange hataboneka ibitabo bijyanye n’ubumuga bwabo.

Haracyakenewe ibitabo birimo inyandiko ifasha abafite ubumuga bwo kutabona gusoma
Haracyakenewe ibitabo birimo inyandiko ifasha abafite ubumuga bwo kutabona gusoma

Ibyo biravugwa mu gihe kuri uyu wa 21 Nzeri 2020, mu Rwanda hatangijwe ku mugaragaro ukwezi kwahariwe gusoma, aho abantu bose bakangurirwa gusoma ibitabo byaba ibifatika cyangwa iby’ikoranabuhanga, kuko bibafasha kwiyungura ubumenyi.

Ushinzwe imishinga y’uburezi muri NUDOR, Safari William, avuga ko abafite ubumuga basoma ariko imbogamizi ahanini ziri ku bafite ubumuga bwo kutabona, kuko ibitabo byanditse mu rurimi bumva, aho basoma bifashishije intoki bakora mu gitabo bitaboneka.

Agira ati “Imbogamizi mu gusoma ku bafite ubumuga bwo kutabona ni uko ibitabo bifite inyandiko yabagenewe ya ‘Braille’ bitaboneka. Hake mu mashuri biraboneka muri gahunda y’uburezi budaheza, ariko nko mu masomero hirya no hino mu gihugu ntiwabihabona, wanabaza abayakuriye bakavuga ko na bo batabibona”.

Ati “Tujya mu nama ugasanga abandi babahaye urupapuro rwa gahunda ariko ntihateganywe iz’abafite ubumuga bwo kutabona. Mu Rwanda nta kinyamakuru na kimwe gifite kopi ya Braille, bivuze ko utabona atabasha kumenya amakuru na we ngo ajijuke, ni ngombwa ko hagira igikorwa ibyandikwa muri ubwo buryo bikaboneka, abafite ubwo bumuga na bo bakiyungura ubumenyi”.

Ikindi abafite ubumuga bwo kutabona bifuza ni uko izo nyandiko babasha gusoma zanashyirwa mu ikoranabuganga ry’amajwi nk’uko Safari abisobanura.

Ati “Inyandiko zishyizwe mu ikoranabuhanga (digitalisation) byaba byiza kuko urupapuro rumwe rw’inyandiko isanzwe rungana n’impapuro umunani za Braille, ni umutwaro rero bivuze ko nka Bibiliya ishyizwe muri iyo nyandiko itabona aho ibikwa. Iryo koranabuhanga rero ryafasha abafite ubumuga bwo kutabona gusoma kuko imashini ibishyira mu ijwi”.

Abanyarwanda barakangurirwa kugira umuco wo gusoma
Abanyarwanda barakangurirwa kugira umuco wo gusoma

Icyakora ahamya ko Leta ikora ibishoboka kugira ngo abafite ubumuga na bo babone ibibafasha mu mibereho yabo, gusa ngo haracyari byinshi byo gukora.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard, avuga ko ubuyobozi bugifite umukoro wo kugira ngo abafite ubumuga muri rusange babone ibiborohereza mu kwiga.

Ati “Urugendo ruracyari rurerure mu gufasha abafite ubumuga, cyane cyane abana bari mu mashuri ariko turagerageza kubabonera ibikoresho bakenera. Ni umukoro rero dufite nk’inzego zitandukanye z’ubuyobozi kugira ngo bafashwe babone ibikoresho birimo n’ibitabo bihagije babasha gusoma”.

Mu kiganiro cyanyuze kuri RBA cyanatangirijwemo ukwezi ko gusoma, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard, yavuze ko gusoma byagombye kuba umuco wa buri Munyarwanda.

Ati “U Rwanda rwabaye mu gihe kirekire cy’umuco wo kuvuga, kwandika bikaba byaratangiye mu kinyejana cya 19. Ubu rero ni igihe cyiza cy’uko buri Munyarwanda yagira umuco wo gusoma no kwandika kuko byagura ubumenyi bitewe n’uko umuntu yegera ibiri hafi n’ibiri kure ye, bikanongera ireme ry’uburezi”.

Insanganyamatsiko y’uku kwezi ngarukamwaka ko gusoma igira iti “Mumpe urubuga nsome”, ibikorwa bikuranga bikaba bitegurwa n’abafatanyabikorwa bibumbiye mu ihuriro ryitwa ‘Soma Rwanda, kukaba kuzasozwa ku itariki 21 Ukwakira 2020.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka