Hakenewe gushyirwaho abahwituzi b’uburezi bazakumira abatera abana inda

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye mu Rwanda arasanga hakwiye gushyirwaho urwego rw’Abahwituzi mu burezi bazafasha guhangana n’ibibazo by’abana bacikiriza amashuri no gukurikirana abashuka abana b’abakobwa bakabatera inda bakiri mu ishuri.

Uyu munsi tariki 23/03/2012, Dr Harebamungu Mathias yabwiye abashinzwe uburezi mu turere no mu mirenge yo mu Ntara y’Uburasirazuba ko bakwiye kumvikana n’ababyeyi uburyo hashyirwaho Urwego rw’Abahwituzi mu burezi bazajya bafatanya mu gukumira no gukemura ibibazo bibangamiye iterambere ry’uburezi mu Rwanda.

Harebamungu yagize ati “Kugira ngo uburezi butere imbere, birasaba ko mufatanya kandi mukajya inama n’ababyeyi, ndetse hakaba hanashyirwaho abahwituzi bihariye batuye mu midugudu kandi bazi ibihabera”.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye asanga abo bahwituzi bazajya bakurikirana impamvu abana batajya mu ishuri.

Bazajya babaza umubyeyi impamvu asibya umwana, ndetse banamenye abashuka abana b’abakobwa bagamije kubashora mu mibonano mpuzabitsina ibatesha amashuri iyo batewe inda cyangwa banduye indwara zinyuranye.

Mu Rwanda hamaze iminsi havugwa abana b’abakobwa benshi batwara inda bakiri mu ishuri. Akenshi bivugwa ko baterwa inda n’ababashukisha ibintu binyuranye, barimo abasore ndetse n’abagabo bakuru bubatse bahawe akazina ka Sugar Dady.

Ku mashuri amwe n’amwe hagaragaye abana basiba ishuri ababarera babizi cyangwa batabizi, bakajya mu mirimo inyuranye bashukishijwe amafaranga y’intica ntikize.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka