Hafashwe ingamba zo kugarura abana mu mashuri

Inama y’uburezi yateranye mu karere ka Kirehe, tariki 03/01/2012, yagarutse ku kibazo cy’abana bata amashuri maze abari bayirimo bafata ingamba zo gushyiraho akanama kihariye ko gukurikirana ikibazo cy’aba bana bagasubizwa mu ishuri.

Muri iyi nama byagaragaye ko akenshi aba bana bakoreshwa imirimo yo mu rugo abandi bakajya kurinda umuceri mu gishanga.

Umukozi ushinzwe uburezi mu karere ka Kirehe, Telesphore Hatsindintwari, yasabye abayobozi bafite uburezi mu nshingano zabo ko iki kibazo bagomba kugikurikirana vuba bityo abo bana bakagarurwa mu mashuri.

Muri iyi nama kandi Hatsindintwari yabasabye gukangurira ababyeyi kujya basura abana babo ku bigo by’amashuri bityo bikajya bituma nabo bamenya uko uburezi bw’abana babo buhagaze ku bigo by’amashuri.

Iyi nama yari yitabiriwe n’abayobozi b’ibigo by’amashuri, abashinzwe uburezi mu mirenge, abahagarariye amadini n’abahagarariye ababyeyi.

Grégoire Kagenzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka