Gutunga mudasobwa ngo bizorohereza abanyeshuri mu myigire
Minisiteri y’Urubyiruko n’ikoranabuhanga (MYICT) ku bufatanye n’ibigo binyuranye by’imari bafashije abanyeshuri kubona inguzanyo ya za mudasobwa zizabafasha mu myigire yabo.
Mu muhango wabaye kuri uyu wa gatanu tariki 18 Werurwe 2016, MYICT na Minisiteri y’Uburezi batangizaga gahunda yiswe "Viziyo", izajya ifasha abanyeshuri n’abarimu ba za kaminuza kugurizwa mudasobwa bazajya bishyura buhoro, mu rwego rwo kuborohereza imirimo bakora.
Nzirabatinya Samuel, umwe mu banyeshuri bitabiriye uyu muhango avuga ko iki gikorwa cyari ngombwa kuko ngo hari abanyeshuri byagoraga gukora ubushakashatsi.
Yagize ati “Mu myigire yacu dusigaye duhabwa umwanya munini wo gukora ubushakashatsi, bikaba ngombwa gukoresha mudasobwa kandi iz’aho twiga ntiziba zihagije ndetse ntunazibonera igihe ubishakiye.”
Mugenzi we Habimana Philippe wahawe mudasobwa, avuga ko azajya atsinda kurusha uko bisanzwe, kuko ngo azabona umwanya uhagije wo kwiga ndetse ngo ntazongera gutakaza amafaranga yo gufotoza ibitabo yigiramo (syllabus).
Minisitiri w’Uburezi, Musafiri Malimba Papias, avuga ko iyi gahunda izafasha kuzamura ireme ry’uburezi.
Ati “Iyo umwarimu yigisha abanyeshuri bafite mudasobwa bose zifite ikoranabuhanga rya Internet, biramworohera guhanahana ubumenyi n’abandi barimu bari hirya no hino ndetse no hanze y’u Rwanda, bityo agaha abanyeshuri ibintu byuzuye, bitarimo gushidikanya.”
Yongyeho ko hari igihe abanyeshuri bazajya bigumira iwabo, bagakurikira isomo bifashishije za mudasobwa bityo amafaranga y’ingendo batangaga agabanuke.
Minisitiri w’Urubyiruko n’ikoranabuhanga, Nsengimana Jean Philbert, avuga ko kubona inguzanyo y’ibikoresho by’ikoranabuhanga byorohejwe.
Ati “Umuntu wese ufite konti muri banki akagira n’uburyo yizigamira, yemererwa guhabwa igikoresho ashaka akazacyishyura buhoro buhoro cyane ko tugiye kugirana amasezerano n’amabanki menshi.”
Ku ikubitiro Banki ya Kigali (BK) ni yo yataniye gutanga iyi nguzanyo, aho yahereye kuri mudasobwa zihabwa abanyeshuri biga muri za kaminuza mu myaka ya mbere, bakazayishyurira hamwe n’inguzanyo y’amafaranga y’ishuri barangije kwiga.
Mudasobwa zatangiye gutangwa ngo zifite agaciro k’ibihumbi 240 by’amafaranga y’u Rwanda kuri imwe, zikaba zikorerwa mu Rwanda n’uruganda rwa "Positivo."
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
icyo gikorwa ni inyamibwa kbsa ikibazo ni uko twaje gusanga uri ibinyoma, nyuma yo gusoma amatangazo amanitse mu UR-CE yemeza ko mudasobwa zatanzwe kuwa 23/03/016,hakaba nta suri (mouse) irahagera
ibyo twasanze ari ibinyoma .ntimukabeshye