Gutoza abana umuco wo gusoma bizazamura ireme ry’uburezi

Mu karere ka Gicumbi hatangijwe umushinga “Mureke Dusome”, ugamije kuzamura ireme ry’uburezi cyane ku bana bo mu mashuri abanza n’abarezi hamwe n’ababyeyi.

Mu gutangiza iki gikorwa umuyobozi w’uyu mushinga, Alex Alubisia yatangaje ko intego yawo ari ukuzamura ireme ry’uburezi no gukundisha abana gusoma hamwe n’abarezi ndetse n’ababyeyi.

Abana bagiye gukangurirwa umuco wo gusoma.
Abana bagiye gukangurirwa umuco wo gusoma.

Yavuze ko ikigamijwe ari ugutoza abana bakiri bato kwitabira gusoma ibitabo bagakuramo inkuru zibafasha n’ubumenyi butandukanye kugirango bajye mu mashuri yisumbuye uwo muco barawumenyereye.

Zimwe mu nyigisho batanga aharimo no kwigisha ababyeyi kumenya bagomba kwigisha abana babo gusoma ndetse n’ibintu abana bakinisha bakabikuramo isomo.

Abana bari mu mwitozo wo gusoma.
Abana bari mu mwitozo wo gusoma.

Yagize ati “Twe icyo tugamije nukwigisha abana gusoma ariko tukabyigisha n’ababyeyi uburyo bagomba gutoza abana babo kubigisha binyuze mubikinisho no mu bikoresho bitandukanye tutibagiwe n’abarezi babo.”

Mukamana Angelique wiga mu ishuri ribanza rya Nyarutarama mu Murenge wa Byumba avuga ko gusoma bimufasha kunguka ubumenyi butandukanye bigatuma ajijuka.

Mu bitabo basoma avuga ko bakuramo inkuru zibigisha kumenya kwitwara neza birinda kugwa mu bishuko bahereye ku ngero z’ibyo baba basomye.

Abarezi bitabiriye uyu muhango.
Abarezi bitabiriye uyu muhango.

Ababyeyi bo bavuga ko amahugurwa bahawe n’umuryango mpuzamahanga wita ku bana, Save the Children, bamenye uburyo bagomba gufasha abana babo kubatoza umuco wo gusoma, nk’uko Nzabamwita Thicien ukuri itsinda ry’ababyeyi bo mu mudugudu wa Rwamuhura gukora imfashanyigisho bigishirizaho abana babo.

Nzabamwita avuga ko bakora imfashanyigisho mu bikinisho by’abana hanyuma bakagenda babigisha babyifashishije.

Uyu mushinga “Mureke Dusome uzamara imyaka ine ukorera mu Rwanda ukaba uzatwara miliyari 6,6Frw.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Gusoma ni isoko y’ ubumenyi.Mureke twese dusome duhereye ku rubyiruko.Erega udasoma akwiye kureka abasoma bakamubimburira mu bumenyi.

HABASA ANGE FELIX yanditse ku itariki ya: 23-04-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka