Guha abakobwa ibikoresho by’ishuri n’iby’isuku bibarinda kuva mu ishuri

Bamwe mu bakobwa n’abagore bakiri bato barimo abiga mu mashuri abanza n’ayisumbuye biga bibagoye kubera ubukene bagera kuri 4,794 bo mu karere ka Kicukiro, bahawe ibikoresho by’ishuri hagamijwe kubafasha kwiga batekanye no kwirinda uwabashuka akabajyana mu ngeso zibashora mu busambanyi bwabakururira kwandura virusi itera Sida n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye.

Abakobwa bahawe ibikoresho baravuga ko bagiye kwiga bashyizeho umwete
Abakobwa bahawe ibikoresho baravuga ko bagiye kwiga bashyizeho umwete

Ibikoresho bahawe birimo amakaye, amakaramu, amarati, ibikapu byo kuyatwaramo n’ibindi.

Abagera kuri 17,619 barimo ababyaye imburagihe bo muri aka karere kandi bahawe n’ ibikoresho by’isuku y’abakobwa(Cotex).

Aba bakobwa bose basanzwe ari abagenerwabikorwa b’umushinga IGIRE-WIYUBAKE, uterwa inkunga na USAID ugashyirwa mu bikorwa na YWCA Rwanda mu mirenge 10 igize Akarere ka Kicukiro.

Ni umushinga ugamije gufasha abangavu n’abagore bakiri bato kwirinda ubwandu bushya bwa Virusi itera Sida, ndetse no gufasha imfubyi n’abandi bana babayeho mu bukene mu miryango bakomokamo biturutse kuri Virusi itera Sida.

Ikirezi Celine w’imyaka 15, yiga mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza ku rwunge rw’Amashuri rwa Busanza.

Avuga ko yajyaga avangavanga notes kubera kugira amakayi adahagije
Avuga ko yajyaga avangavanga notes kubera kugira amakayi adahagije

Yishimira ibikoresho yahawe, yagize ati “Nkunze kujyana amakayi atuzuye ku ishuri kuko iwacu dukennye, bigatuma mwarimu ansohora mu batujuje ibikoresho. Ubu ngiye kwiga ntuje”.

Murekatete Jasmine wiga mu mwaka wa gatatu, we yagize ati “Ubu ndishimye kuko mbonye ibikoresho byuzuye. Ndashima umushinga Igire ndetse na Leta y’u Rwanda kuko ntazongera gucurikiranya note zanjye”.

Ubuyobozi bw’umushinga USAID/Igire Wiyubake, buvuga ko uburezi bwiza ari kimwe mu bishobora gufasha mu gukumira ubwandi bwa virusi itera sida, kuko iyo umwana yize agira ubumenyi burimo n’ubwo gukumira iyi virusi, ndetse akaba yanabona imirimo ituma abona amikoro amurinda kugwa mu bishuko.

Rusanganwa Eugene uyobora umushinga USAID/Igire-Wiyubake, avuga ko gutanga ibikoresho by’ishuri n’iby’isuku ari bumwe mu buryo bwo kugabanya impamvu zishobora gutuma batakaza ishuri, bakaba banakwishora mu bikorwa bibashyira mu kaga ko kwandura VIH.

Agira ati “Imiryango bavamo ntabwo ifite ubushobozi bwo kubibaha ugasanga umwana bimuteye ipfunwe rituma ashobora no kuva mu ishuri …tubitezeho kwiga neza”.

Akomeza agira ati “Ababyeyi turabasaba kurushaho gukurikirana abana, kugira ngo ibi bikoresho bibabere umusemburo wo kwiga batekanye bityo binabarinde ibishuko”.

Ku ruhande rw’Akarere ka Kicukiro, Umuyobozi ushinzwe ishami ry’uburezi muri aka karere Munyantore Jean Claude, avuga ko ibikoresho by’ishuri ari bimwe mu bikenerwa cyane cyane mu myigire y’umunyeshuri, bityo ko iki gikorwa ari ingirakamaro mu gutuma urubyiruko rwishimira kwiga bityo abata amashuri bakagabanuka.

Rusanganwa Eugene, Umuyobozi w'Umushinga USAID/IGIRE-WIYUBAKE
Rusanganwa Eugene, Umuyobozi w’Umushinga USAID/IGIRE-WIYUBAKE

Ati “Twasabye ababyeyi gufatanya n’ubuyobozi bw’ishuri n’ubw’akarere gukurikirana imyigire y’abana, babafasha kwirinda icyatuma batakaza intego y’ibanze yo kwiga. Ibi nibyitabwaho buri ruhande rugakurikirana abahawe ibikoresho intego tuzayigeraho”.

Abahawe ibikoresho by’ishuri n’iby’isuku basanzwe banahabwa inyigisho z’ubuzima bw’imyororokere, inyigisho z’ingenzi mu buzima (Life skills) ndetse no gucunga amafaranga (financial Literracy), binyuze mu matsinda yo kwizigamira no kugurizanya binyuze mu mushinga IGIRE-WIYUBAKE.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka