Gicumbi: nyuma yo kubaka amashuri ya 12YBE hatahiwe ubwiherero

Nubwo kubaka amashuru y’uburezi bw’imyaka 12 (12YBE) bitajyanye no kubaka ubwiherero nk’uko byari bitegenyijwe, ababishinzwe baratangaza ko imbaraga bari basigaranye nyuma yo gusoza kubaka ibyo byumba, bagiye kuzimarira mu kubaka ubwo bwiherero maze bukarangira vuba.

Umukozi w’Akarere ka Gicumbi ushinzwe gukurikirana imyubakire y’amashuri, Ir. Bitwayiki Immaculée, atangaza ko ahenshi ubwiherero bwatangiwe bukaba bugeze ku isakaro, ahandi baracyubaka inkuta z’imyobo (fausse), ndetse hari n’aho bakiri kuri linton (hejuru y’imiryango cyangwa ibikwa).

Ir. Bitwayiki Immacule, tariki 26/01/2012, yavuze ko ubwiherero butihuse nk’ibyumba by’amashuri kuko amashuri ariyo yihutirwaga kuzuzwa kugira ngo abana bazabone aho bigira. Yongeyeho ko kuba ubwiherero butaruzuye ntacyo byahungabanya ku isuku y’ikigo kuko n’ubundi abana bari basanzwe bahiga bari bafite ubwo bakoresha.

Bitwayiki avuga ko ibikoresho nka sima, imicanga na fer à beton byabonekeye igihe, ahubwo ngo kubakira ubwiherero n’ibyumba by’amashuri kimwe ntibyashobotse.

Umuyobozi ushinzwe uburezi mu karere ka Gicumbi, Uwamahoro Jullienne, avuga ko burya ikintu cyose kigira icyihutirwa akaba ari cyo kibanza.

Yabisobanuye muri aya magambo: “twabanje amashuri kuko ntabwo abana bari kubura aho bigira, ariko na none ubwiherero twabushyizemo ingufu, kandi turakeka ko nko muri uku kwezi kwa Gashyantare 2012, na bwo buzaba burangiye”.

Umurenge wa Byumba niwo wasize indi mirenge mu kubaka ibyumba by’amashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 vuba, ndetse uwo murenge ukaba waranabishimiwe n’ubuyobozi bw’akarere.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka