Gakenke: Muri APRODESOC haravugwa copinage ikabije

Mu ishuri ryisumbuye rya APRODESOC ribarizwa mu murenge wa Nemba mu karere ka Gakenke haravugwa ubucuti hagati y’abakobwa n’abahungu (copinage) ku buryo abatabikora bagenzi babo badatinya kubita ibifura.

Umunyeshuri utashatse ko amazina ye atangazwa avuga ko ubucuti hagati y’abakobwa n’abahungu muri icyo kigo ari ikintu gisanzwe kandi kiri ku rwego rukabije kuko iyo udafite inshuti yaba ari umuhungu cyangwa umukobwa bagenzi bawe bakwita igifura.

Abayobozi b’abanyeshuri (doyen na doyenne) twaganiriye kuwa mbere tariki 10/07/2012 bemeza ko iyo myitwarire ishobora gutera inda zitifuzwa hagati y’abanyeshuri ihari ariko bahakana ko iri ku rwego rukabije.

Uwamahoro Joselyne ukuriye abanyeshuri bagenzi be atangaza ko copinage ihari kandi ko abakobwa bayigaragaramo ku buryo bukabije abihererana akabagira inama kugira ngo babireke.

Umwarimu ushinzwe imyifatire y’abanyeshuri witwa Havugineza Modeste asobanura ko copinage idashobora kubura hagati y’abanyeshuri biga ku kigo kirimo abakobwa n’abahungu. Yagize ati: “Copinage ntabwo yabura mu kigo kiri mixte (abakobwa n’abahungu) byaba ari ikibazo bibereye hanze y’ikigo.”

Havugineza yongeraho ko bakora ibishoboka byose mu gukumira ubusambanyi bushobora kuba hagati mu banyeshuri kandi igihe cyose habonetse ubucuti bukabije batuma abana ababyeyi babo bakabiganiraho bakagira inama abana bakikosora amazi atararenga inkombe.

Ngo uretse inda z’indaro copinage ibuza umunyeshuri gutsinda amasomo aba yaramuzanye ku ishuri.

Ishuri ryisumbuye rya Nemba.
Ishuri ryisumbuye rya Nemba.

Imyitwarire mibi irimo gutoroka ikigo abanyeshuri bakajya i Musanze n’i Kigali ndetse n’ubucuti hagati y’abakobwa n’abahungu bishingiye ku miterere y’ikigo kuko kitazitiye hose kandi abahungu bakaba bacumbitse hanze y’ishuri; nk’uko bishimangirwa na Tuyisenge Clementine ushinzwe imyifatire y’abanyeshuri.

Mbonitegeka Jean Baptiste, umuyobozi w’ikigo cya APRODOSEC ukiri mushya dore ko amaze ukwezi kumwe gusa ayobora iryo shuri yemera ko ku kigo ayobora hari copinage ikabije ariko avuga ko bafite ingamba zo kugabanya ubwo bucuti hagati y’abanyeshuri, bakaba intangarugero mu bigo byigenga mu karere.

Mbonitegeka asobanura ko uburere butareba gusa ubuyobozi bw’ishuri kuko ubufatanye ari ngombwa hagati y’ishuri n’ubuyobozi bw’akarere abagaragayeho gushuka abanyeshuri babashora mu ngeso mbi nk’ubusambanyi bagahanwa bw’intangarugero n’abandi babitekereza bakabitinya.

Umwaka ushize abanyeshuri babiri biga kuri iryo shuri batwaye inda z’indaro, umwe abasha gukora ikizamini kirangiza amashuri yisumbuye, undi wigaga mu mwaka wa gatandatu yahise avamo adakoze ibizamini bya Leta.

Mu mwaka wa 2011, mu karere ka Gakenke habaruwe abanyeshuri 48 biga mu mashuri yisumbuye batwaye inda z’indaro.

Nshimiyimana Leoanrd

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka