Gakenke: Icyumba cy’abakobwa cyabaye igisubizo ku bibazo bahuraga na byo

Abanyeshuri b’abakobwa biga ku bigo bitandukanye byo mu Karere ka Gakenke bemeza ko icyumba cy’umukobwa ku bigo by’amashuri hari byinshi kimaze guhindura kuko mbere bahuraga n’imbogamizi mu gihe batunguwe n’imihango kandi akenshi hakaba hari n’abo byabagaho batazi ibyo ari byo bityo ngo hakaba hari n’abo byateshaga amasomo yabo.

Icyumba cy’umukobwa ngo gifasha umwana w’umukobwa igihe agiye mu mihango kuko akifashisha ikorera isuku ndetse akanoga agahita asubira mu ishuri naho utameze neza na we ngo hakaba hari aho aba shobora kuruhukira.

Icyumba cy'umukobwa cyakemuye ibibazo abakobwa bahuraga na byo mu gihe cy'imihango.
Icyumba cy’umukobwa cyakemuye ibibazo abakobwa bahuraga na byo mu gihe cy’imihango.

Pelagie Nyiramahirwe yiga mu mwaka wa gatanu ku Kigo cy’Amashuri Yisumbuye cya Nyarutovu. Avuga ko mbere batarabona icyumba cy’umukobwa akenshi batungurwaga kuko harimo n’abatazi kubara iminsi yabo ugasanga bibaye ikibazo ariko ubu ngo byarakemutse kuko n’umwana uribwa cyane hari ibinini ahabwa.

Agira ati “Akenshi twaratungurwaga bitewe n’uko umwana w’umukobwa ugeze mu bwa bwangavu akenshi aratungurwa, hakaba n’abandi bana batazi kubara iminsi yabo ugasanga kibaye ikibazo kuko yatungurwaga ugasanga ariyanduje ariko aho iki cyumba kiziye umwana iyo yiyanduje ntabwo agira impungenge zo kuzamo ngo ahindura kandi hari n’igihe bazana utunini ufite ububabare bwinshi bakamuhereza bikaba byamugabanyiriza agakomeza amasomo neza.”

Marie Claire Igiraneza, wiga mu mwaka wa gatatu ku Rwunge rw’Amashuri rwa Nganzo I, avuga ko mbere abakobwa bahuraga n’imbogamizi kuko bahuraga n’ibibazo bakagira ipfunwe ryo kubaza abarimu ariko kuba basigaye bafite icyumba cyabo byatumye babohoka.

Agira ati “Batarashyiraho iki cyumba abakobwa twahuraga n’imbogamizi kubera ko wabaga wagiye nko mu mihango ukagira ipfunwe ryo kuba wabaza mwarimu cyangwa mugenzi wawe ukavuga uti ’baranseka’ ariko Leta yagishizeho twumva turabohotse umwarimu ntumutinye kumubwira ikibazo uhuye na cyo.”

Sylvain Munyaneza, Umuyobozi Wungirije ushinzwe Amasomo mu Kigo cy’Amashuri Yisumbuye cya Nyarutovu, na we yemeza ko icyumba cy’abakobwa cyaje gikenewe kuko mbere abana b’abakobwa batungurwaga hakabaho n’abo bibuza gusubira mu ishuri.

Ati “Kitari cyajyaho iyo umuntu yabaga atunguwe wabonaga akenyeye nk’agapira kugira ngo abone uko ashobora kuba yabona uruhushya kugira ngo abe yajya gushaka cotex mu cyumba araromo (dormitory) ariko aho kigiriyeho iyo atunguwe gato ahita agenda ako kanya agahita ahindura ukabona byarakemuye ikintu kigaragara.”

Uretse kuba abana b’abakobwa baruhukira bakanakorera isuku muri kino cyumba hari n’aho usanga hari umunsi abana b’abakobwa bahuriramo bakigishwa ku mihindagurikire y’umubiri wabo.

Abdul Tarib

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka