Gakenke: Ibigo by’amashuri birinubira ko itangwa ry’amasoko ryazamuye ibiciro

Bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri yegamiye kuri leta abarizwa mu karere ka Gakenke, bahangayikishijwe n’uburyo amasoko asigaye atangwa kuko bisigaye bituma ba rwiyemezamirimo bazamura ibiciro bitandukanye n’ibyo baguriragaho mbere.

Ibyo bituma bidahuza n’ubushobozi bwabo kuko hari igihe uwatsindiye isoko aza yahsyize ku giciro cyo hejuru kidahuye nicyo bari basanzwe baguriraho, nk’uko Safari Wilson n’umuyobozi w’ikigo cy’amashuri yisumbuye cya Nyarutovu abitangaza.

Ubuyobozi bw'akarere bukaba bwabasabye ababishinzwe kujya bafata amakuru ahagije ya budget yaburi gikorwa kuburyo hategurwa amasoko hashingiwe kuri badget kugirango birinde ikibazo cyo kuba batanga isoko rirengeje ingengo y'imari.
Ubuyobozi bw’akarere bukaba bwabasabye ababishinzwe kujya bafata amakuru ahagije ya budget yaburi gikorwa kuburyo hategurwa amasoko hashingiwe kuri badget kugirango birinde ikibazo cyo kuba batanga isoko rirengeje ingengo y’imari.

Ati “Nk’urugero hari isoko ryatanzwe ukajya kubona nk’ikarito y’ingwa twayiguraga ku mafaranga atarenze ibihumbi 35, ugasanga nk’ikarito y’ingwa bayihaye ibihumbi nka 48, ibyo byarabaye rwose mu masoko, noneho twebwe tukabona ko ibyo bintu bihombya ibigo tukazajya no mu myenda tutazabasha kwishyura kuko iyo budget ntayo tubadufite.”

Asobanura ko mbere bitangiraga amasoko ariko nyuma yaho byegurirwa umurenge, ku buryo bisigaye bikorwa hatitawe kubushobozi bw’ikigo nyamara bishobora kuzabatera kujya mu myenda batazashobora kwishyura.

Hagumimana Straton uyobora w’ikigo cy’amashuri cya EAV Rushashi, avuga ko ikibazo gihari kuko habaho gutanga amasoko ku rwego rw’imirenge kandi nyamara batabanje kumenyesha abayobozi b’ibigo kuburyo basanga ibiciro byafatiweho birenze ubushobozi bwabo.

Ati “Imirenge itanga amasoko itabanje kumenyesha abayobozi b’ibigo, itarebye na budget ikigo kiba gifite noneho ugasanga ibiciro bafatiyeho ari birebire kuburyo biramutse bikomeje byazageraho bigakururira ikibazo kirekire ibigo by’amashuri kuburyo byavamo no guhomba ugasanga ikigo kirimo n’imyenda kidashobora kwishyura biramutse bidacemutse vuba byihuse.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Gakenke Kansiime James, avuga ko mbere yuko iyi gahunda itangizwa habanje guhugurwa kw’itangwa ry’amasoko abagize komite ibishinzwe ku mirenge.

Ati “icyagaragaye cyane rero nuko wasangaga bamwe batangaga amasoko bakayatanga bidahuje na budget bari bafite, icyo twabasabye nuko bajya baza bafite amakuru ahagije ya budget yaburi gikorwa bazagira, hagategurwa amasoko hashingiwe kuri badget kugira ngo birinde cya kibazo cyo kuba batanga isoko rirengeje ingengo y’imari.”

Iyi gahunda yo kwimurira gutanga amasoko mu murenge yatangiye guhera mu kwezi kw’ukuboza 2014, aho ubuyobozi bw’umurenge bufashijwe na komite irimo uhagarariye abarezi hamwe n’ibijyanye n’ubuzima aribo bashakira amasoko ibigo.

Abdul Tarib

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka