Dr Murigande Charles yatangiye ikiruhuko cy’izabukuru

Dr Charles Murigande wari umuyobozi wungirije muri Kamunuza y’u Rwanda ushinzwe iterambere(Deputy Vice Chancellor for Institutional Advancement) yatangiye ikiruhuko cy’izabukuru, ashimirwa ibikorwa by’indashyikirwa byamuranze muri Kamunuza y’u Rwanda.

Dr Charles Murigande
Dr Charles Murigande

Murigande w’imyaka 61 y’amavuko, mu mirimo inyuranye yakoreye igihugu, yakunze kurangwa no guca bugufi, no mu mbwirwaruhame ze agakunda kwifashisha ijambo ry’Imana. Yasoje imirimo ye, atangira ikiruhuko cy’izabukuru kuri uyu wa mbere tariki 01 Kamena 2020.

Abantu ndetse n’inzego zitandukanye bamugeneye ubutumwa bwo kumushimira. Muri ubwo butumwa harimo ubwatanzwe n’Ihuriro ry’abanyeshuri bo muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Nyagatare. Ubwo butumwa bwanyujijwe kuri Twitter ndetse n’ubundi bwinshi bwabuherekeje, bwari bukubiyemo amagambo ashima imikorere myiza yaranze Murigande.

Ni ubutumwa bugira buti “Nk’uko dutandukanye ukaba ugiye mu kiruhuko, tugushimiye umubano mwiza twagiranye. Wabaye umuyobozi mwiza uba umubyeyi muri iki kigo, utubera icyitegererezo, umujyanama…, tugushimiye imirimo myiza wakoreye igihugu. Imana ikurinde Charles."

Dr Charles Murigande afite impamyabumenyi y’ikirenga (Ph.D) mu mibare yakuye muri Kaminuza Notre Dame de la Paix, muri Namur mu Bubiligi.

Yakoreye igihugu imirimo inyuranye, aho kuva mu mwaka wa 1994-1995 yari Umujyanama wa Perezida wa Repubulika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga.

Mu mwaka wa 1995-1997 Dr Charles Murigande yabaye Minisitiri w’Itumanaho n’ubwikorezi, aho yavuye ajya kuba Umuyobozi wa Kamunuza y’u Rwanda.
Dr Charles Murigande kandi, yabaye Umunyamabanga mukuru w’umuryango wa FPR-Inkotanyi, aba na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’Ubutwererane mu myaka ya 2002-2008, aho muri 2008-2009 yari Minisitiri ushinzwe Imirimo y’inama y’Abaminisitiri umwanya atatinzeho, kuko muri 2009-2011 yagizwe Minisitiri w’Uburezi, umwanya yavuyeho ajya guhagararira u Rwanda mu bihugu binyuranye.

Mu bihugu Dr Charles Murigande yahagarariyemo u Rwanda kuva mu mwaka wa 2011 kugeza muri 2015 harimo u Buyapani, Australia, Philippines n’ibindi.

Inama ya Guverinoma yateranye ku itariki 10 Kanama 2016, mu byemezo yafashe, harimo no guha Dr Charles Murigande inshingano z’Umuyobozi wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda ushinzwe iterambere ari na ho asoreje imirimo ye ajya mu kiruhuko cy’izabukuru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 12 )

Icyo namusaba ni uko yakwikomeza ku Mana yamye avuga ,ubu akaba Ari cyo gihe cye cyo guhura n’Imana cyane cyane akamenya amakuru y’ejo hazaza kuko gusaza ntibivuga ko umuntu w’imbere asaza ,kuko n’ubwo umuntu w’inyuma asaza uw’imbere abasha kurushaho gukomera , yubake iby’ubugingo kuko nibyo Imana imushakaho kugira ngo ubutumwa bwiza bugere hose Kandi kugira ngo ubwo Yesu azahamagara amazina y’abe azumve n’irye mu gitabo cy’ubugingo. It’s time to feed the spirit kuko uzaba utuje muri pension. Imana iguhishurire what next.turagukunda Imana ikurinde.

Loulou yanditse ku itariki ya: 25-02-2021  →  Musubize

Ndabashimira ubuphura mwagaragaje mugihe mwari munshingano zogukorera igihugi ndetse nizera kp nubwo mugiye mukiruhuko nuzakobeza gukunda igihugu mugikorera, nubundi buryo bwokugira Inama abasigaye inyuma mukazi gusa ikindi nanone mbashimira nuburyo mwamenye Imana mukanayimenyekasha mugihe cyose mwabonaga umwanya Imana izabibahenbere ndetse ibafashe kuzuza ikivi mwatangiye neza cyane ko uwo mwanya wo ugiye kurushaho kubobeka Imana izabafashe muri byose numvaga nakomeza kuvuga ariko ibisigaye byose cyane nukubifuriza ishya nihirwe mukiruko cyizabukuru mugiyemo Imana izabane namwe Amen

Rurangwa John yanditse ku itariki ya: 10-08-2020  →  Musubize

Nyakubahwa Dr Murigande nejejwe no kubashimira ubufatanye n’ishyaka mwagaragaje mu mirimo yanyu. Hari byinshi u Rwanda rwagezeho mu gihe mwakoraga imirimo ariko turizerako n’abazabasimbura bazatera mu kirenge cyanyu cyangwa bagakora kurushaho turanizerako ikivi mutushije bazacyusa,turanizerako nubwo mugiye mu kiruhuko mudahagaze gukorera igihugu cyacu inama zanyu,ibitekerezo byanyu twe nk’urubyiruko imbaraga z’igihugu turazikeneye;bizarushaho kutwubaka.Nsoje mbifuriza ihirwe mu buzima bwanyu Imana ibarinde.Ndangije mbifuriza gusoma iri jambo ry’Imana Gutegeka kwa kabiri 4:9

BUKURU Jeremie yanditse ku itariki ya: 6-07-2020  →  Musubize

Dr Charles MURIGANDE usoje inshingano zawe neza. Uri Umubyeyi wuje Inama n’impanuro. Imyaka 4 namaze muri Kaminuza y’u Rwanda nagufatagaho ikitegererezo.Urakomeye ariko amagambo aguturukamo nta bwishongozi buyabamo,abanyantegenke amagambo yawe abasubizamo ibyiringiro. Mu mbwirwaruhame zawe wagaragaje ko Imana igukoreramo kdi warayihamije aho byashobokaga. Gusoza ikivi neza bifite byinshi bivuze. Wiboneye umwanya mwiza wo kongera kwegera Imana no gukebura abato nkatwe. Imana iguhe umugisha uturuka Ahera h’urusengero kdi jyewe nishimiye ko ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru nta mwotsi umunukaho. By MASENGESHO JEAN BAPTISTE @LIGHT GENERATION MINISTRY FOUNDER.

MASENGESHO JEAN BAPTISTE yanditse ku itariki ya: 3-06-2020  →  Musubize

Dr Charles Murigande,
Ngushimiye ko wabaye umuyobozi mwiza urangwa n’umutima mwiza,ubunyangamugayo , kwitangira igihugu no guca bugufi.Imana ihore ikongerera imbaraga uhora uba mushya muri Kristo Yesu.

Be blessed

Joseph yanditse ku itariki ya: 2-06-2020  →  Musubize

Dr Charles Murigande,
Ngushimiye ko wabaye umuyobozi mwiza urangwa n’umutima mwiza,ubunyangamugayo , kwitangira igihugu no guca bugufi.Imana ihore ikongerera imbaraga uhora uba mushya muri Kristo Yesu.

Be blessed

Joseph yanditse ku itariki ya: 2-06-2020  →  Musubize

Uyu ndamukunda kubera ko usanga ari "wise" kandi yitonze.Ariko nubwo avuga ko ari umurokore,ntibyashoboka kandi akorana na politike.Politike ituma ukora ibintu bibi.Urugero urabeshya kandi Imana ibitubuza.Muribuka Murigande abwira BBC ko nta ngabo z’u Rwanda zari muli Congo.Bamusaba kurahira mu izina ry’Imana ko ntaziriyo akanga.Nyamara yari azi neza ko ziriyo,kubera ko yari Minister w’Ububanyi n’Amahanga.Urundi rugero,president Nkurunziza nawe yiyita ko ari Umurokore.Nyamara ahora ashima Imbonerakure zamaze abantu zibica mu Burundi.Ntabwo waba Politician ngo ube n’umukristu nyakuri.

mutama yanditse ku itariki ya: 2-06-2020  →  Musubize

Dr chelarles murigande Imana iguhe umugisha mwinshi cyaneeeeee kuko, for your humility God bless you so much for serving our nation Rwanda as long as you was able to do and to never set God apart.

We as UR STUDENT WE WAS SO BLESSED TO HAVE INTELLECTUAL MAN LIKE YOU

GOD BLESS YOU SO MUCH MORE THAN YOU DESERVE.

Kamushana moses yanditse ku itariki ya: 2-06-2020  →  Musubize

ikiruhuko cyiza imana ikomeze ikurinde izaguhembere ibyiza wakoze

Mbabazi Andre yanditse ku itariki ya: 1-06-2020  →  Musubize

Nibe umuntu atasazaga.Ese mujya mwibuka ko Gusaza,Kurwara no Gupfa bizavaho burundu?Impamvu twese turwara,tugasaza kandi tugapfa,nuko duturuka kuli DNA (ADN) ya Adamu yanduye amaze gukora icyaha.
Ariko nk’abakristu,ntitugatinye urupfu.Tujye twemera tudashidikanya na busa yuko abantu bose bapfa bumviraga Imana,batiberaga mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma akabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Muli Matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka Imana kugirango izatuzure kuli uwo munsi utari kure.Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana nkuko benshi bavuga.Siko bible ivuga.Ahubwo abumvira Imana izabazura kuli uwo munsi.Abakora ibyo Imana itubuza,kimwe n’abibera mu byisi gusa,Bible yerekana ko batazazuka. Iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho.

karekezi yanditse ku itariki ya: 2-06-2020  →  Musubize

Turamushima aruhukire mumahoro kubwo umuhati yagize mumirimo ye

Ndayishimiye Vedaste yanditse ku itariki ya: 1-06-2020  →  Musubize

Turamushima aruhukire mumahoro

Ndayishimiye Vedaste yanditse ku itariki ya: 1-06-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka