Burera: Itangira ry’amashuri riregereje hari ibyumba by’amashuri bitaruzura

Mu gihe habura iminsi mike ngo umwaka w’amashuri 2015 utangire, mu mirenge itandukanye yo mu Karere ka Burera hagaragara ibyumba by’amashuri bitari byuzura kandi bigomba kuzigirwamo.

Ibyo byumba by’amashuri biri kubakwa ni ibyongerwa ku mashuri asanzwe kugira ngo abanyeshuri bazatangira bazabone aho bigira bisanzuye. Mu Karere ka Burera hagomba kubakwa ibyumba 43 mu mirenge 17 ikagize.

N’ubwo tariki ya 26/01/2015 aribwo hateganyijwe itangira ry’umwaka w’amashuri wa 2015, ibyo byumba byose nta na kimwe kiruzura ngo gisakarwe. Ibyenda kuzura bigeze ku rwego rwo gusakarwa, naho ibindi byo birenze umusingi gatoya.

Musabwa Eumene, ushinzwe uburezi mu Karere ka Burera, avuga ko ibyo byumba by’amashuri ndetse n’ubwiherero bwabyo byagombaga gutangira kubakwa mu kwezi kwa 09/2014.

Ibi byumba by'amashuri nibyo biri imbere mu kubakwa mu karere ka Burera ngo habuze amabati ngo bisakarwe.
Ibi byumba by’amashuri nibyo biri imbere mu kubakwa mu karere ka Burera ngo habuze amabati ngo bisakarwe.

Ngo siko byagenze kubera ko ibikoresho byari gukoreshwa mu kubaka birimo isima n’amabati, byagombaga gutangwa na Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda (MINEDUC) byatinze kuboneka. Musabwa ahamya ko ibyo bikoresho byabonetse mu matariki 15/11/2014, ari nabwo batangiye kubaka.

Akomeza avuga ko na n’ubu hari ibindi bikoresho bitangwa na MINEDUC batari babona kugira ngo bakomeze kubaka bityo abanyeshuri bazabone aho bigira.

Agira ati “Kugeza n’uyu munota hari ibikoresho bitaraza, harimo isima, turacyabura imifuka 900. Harimo amabati, ntabwo araza cyane cyane ko mwabonye ko tugeze ku gihe cyo gusakara. Niyo mpamvu rero ibyumba ubona bisa n’aho bikiri inyuma gatoya”.

Hagiye gushyiramo imbaraga

Mu nama y’uburezi yabaye ku wa kane tariki ya 08/01/2015, hemejwe ko ibyumweru bibiri bisigaye kugira ngo umwaka w’amashuri 2015 utangire, ibyo byumba byose by’amashuri bigomba kuba byuzuye kugira ngo abanyeshuri bazabone aho bigira.

Umuyobozi w'Akarere avuga ko bagiye gushyira imbaraga mu kubaka ibi byumba aho bakiri inyuma. Aha ni mu Murenge wa Gatebe.
Umuyobozi w’Akarere avuga ko bagiye gushyira imbaraga mu kubaka ibi byumba aho bakiri inyuma. Aha ni mu Murenge wa Gatebe.

Sembagare Samuel, Umuyobozi w’Akarere ka Burera, wari uyoboye iyo nama, yavuze ko bagiye gukora ibishoboka byose ibyo byumba bikuzura.

Agira ati “Icyo tugiye kwihutira ni ukubona amabati, abari inyuma nabo twashyizeho ingamba zihariye, turajya kubafasha cyane kugira ngo nabo bihute. Kuko nta mwana utaziga mu murenge. Nta mpamvu rero yo gukererwa. Ahari ingufu nkeya turongeramo ingufu kugira ngo n’abo bana bazige”.

Ibyo byumba by’amashuri biri kubakwa ni iby’iyongera ku mashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 (12YBE) ndetse n’ubw’imyaka icyenda (9YBE).

Ibyo byumba by’amashuri byubakwa ku bufatanye bwa Leta ndetse n’ababyeyi. Leta ibinyujije muri MINEDUC itanga isima, ibyuma bya “Fer à Béton”, ibyuma bikoreshwa ku isakaro, amabati ndetse igatanga n’amafaranga yo kugura inzugi n’amadirishya.

Abaturage bo bagira uruhare runini mu gutanga umuganda mu buryo butandukanye: haba mu gutunda amabuye cyangwa amatafari yo kubaka cyangwa se gusiza ibibanza, ndetse no gutanga umusanzu w’amafaranga.

Norbert NIYIZURUGERO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka