Burera: Abubatse amashuri ya 12YBE batarahembwa bazahembwa bitarenze icyumweru

Abakozi bagize uruhare mu kubaka amashuri y’uburezi bw’imyaka 12 (12YBE) mu karere ka Burera batarahembwa, bazahembwa nyuma y’icyumweru kimwe uhereye tariki 27/03/2012; nk’uko bitangazwa n’umuyobozi w’ako karere, Sembagare Samuel.

Mu mirenge itandukanye y’akarere ka Burere, abaturage bavuga ko bamaze igihe kirekire batarahembwa kandi barubatse ayo mashuri. Umurenge wa Butaro ufitiye abaturage umwenda ugera ku mafaranga bihumbi 800.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Butaro, Munyampirwa Maximilien, avuga ko amafaranga umurenge ayobora wari ugenewe yagendeye mu bwikorezi bw’amabuye yubatse amashuri, ndetse n’ibindi bikoresho byaturukaga kure.

Umuyobozi wa Butaro avuga ko agiye gukora uko ashoboye akabona ayo mafaranga mu gihe cy’icyumweru kugira ngo abe yishyuye abo abereyemo imyenda.
Hari n’indi mirenge itaranarangiza ibikorwa byo kubaka amashuri ya 12YBE. Muri iyo harimo umurenge wa Ruhunde.

Nteziryayo Anastase, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ruhunde asobanura ko bakiri inyuma kubera ko umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari yibye amafaranga ibihumbi 245 bituma imirimo idindira. Uwo muyobozi wibye amafaranga bamutaye muri yombi.

Umuyobozi w’akarere ka Burera asaba abayobozi b’imirenge igifite ibibazo mu kubaka amashuri ya 12YBE ndetse n’abagifitiye abaturage bubatse ayo mashuri imyenda gukora uko bashoboye bakabirangiza mu gihe kingana n’icyumweru kimwe.

Akarere ka Burera kageze kuri 94% mu bijyanye na 12YBE. Umuyobozi w’akarere ka Burera avuga ko ako gatandatu gasigaye kagomba kurangira mu gihe cya vuba.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka