Bubatse amashuri n’ibyumba by’abarimu bategereza kwishyurwa baraheba

Abagize uruhare mu kubaka ibyumba by’amashuri, mu murenge wa Gashari mu karere ka Karongi bavuga ko bamaze igihe bategereje kwishyurwa barahebye.

Aba baturage barimo abubatse ibyumba by’amashuri, abubatse amacumbi y’abarimu ndetse n’abubatse ubwiherero ku mashuri bakaba bamaze imyaka igera kuri ine bishyuza Umurenge ariko na n’ubu ntacyo barabona.

Amwe mu macumbi y'abarimu yubatswe ariko abayakozeho bakaba batarishyurwa
Amwe mu macumbi y’abarimu yubatswe ariko abayakozeho bakaba batarishyurwa

Munyampundu J.M.V umuturage wo mu murenge wa Gashari akaba umwe mu bubatse ubwiherero ku mashuri ya Muramba avuga ko amaze imyaka ine yishyuza amafaranga yakoreye.

Ati:” Twubakaga ubwiherero bw’abanyeshuri, ariko mu myaka ine yose nishyuza ntacyo ndabona. Amafaranga umuntu aba yakoreye ayabarira iyo atayabonye bihungabanya ibintu byinshi muri gahunda ze, ku buryo byaduteje ubukene.”

Ibi abihurizaho n’abandi barimo Musabyimana Emmanuel uvuga ko hamwe na bagenzi be bakoze imirimo yo kubaka amashuri kugeza yuzuye, bakizezwa kuzahembwa ariko na n’ubu bakaba ntacyo barabona.

Karasanyi Nicolas, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashari avuga ko ibi bibazo byo kubura ubushobozi bwishyura abakoze imirimo byagiye biterwa no gutangiza imirimo abantu batabanje kubyigaho neza.

Ati:” Mu myaka yashize hagiye habaho icyo nakwita nko kwigerezaho, abantu bagakoresha abaturage barebye cyane ku kwihutisha igikorwa ariko izindi ngaruka ntibazirebeho.”

Nyuma yo kubaka bakahuzuza bamaze imyaka igera kuri ine bishyuza
Nyuma yo kubaka bakahuzuza bamaze imyaka igera kuri ine bishyuza

Karasanyi avuga ko bitewe n’uko ikibazo kirenze ubushobozi bw’Umurenge, ubu bari gukora ubuvugizi ku karere kugira ngo iki kibazo kibe cyakemuka.

Iki kibazo cy’abaturage bakoze imirimo mu kubaka ibyumba by’amashuri mu Mirenge itandukanye y’Akarere ka Karongi ariko ntibishyurwe kiri mu byo inama Njyanama yasabye ubuyobozi bw’Akarere gukemura byihuse, ariko na n’ubu kikaba kitarabasha kubonerwa igisubizo.

Uretse kandi muri aka karere ka Karongi, iki kibazo kikaba gikunze kumvikana no mu tundi turere dutandukanye tw’igihugu, aho abantu bakoreshwa bizezwa guhembwa ariko mu by’ukuri nta mafaranga ahari yo kuzabahemba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka