Botswana na Angola basuye ikigo cy’ubumenyingiro

Mu cyumweru cyahariwe ubumenyingiro n’ikoranabuhanga (TVT Week) mu Rwanda, uyu munsi hasuwe ikigo cy’ubumenyi ngiro cya Tumba College of Technology.

Bamwe mu bashyitsi basuye iki kigo harimo umuyobozi wungirije muri Minisiteri y’uburezi ushinzwe iterambere ry’ubumenyingiro, mu gihugu cya Botswana Kgotla Kennety Autlwetse, n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ibijyanye n’ikoranabuhanga n’ubumenyi ngiro muri Minisiteri y’uburezi mu gihugu cya Angola Narciso Benedito.

Abiga ubuvuzi bw'amatungo bifashisha Laboratwari bubakiwe na PAFP
Abiga ubuvuzi bw’amatungo bifashisha Laboratwari bubakiwe na PAFP

Umuyobozi w’ikigo cy’ubumenyi ngiro cya Tumba College of Technology Eng. Gatabazi Pascal yaberetse ibyumba byose bikorerwamo ubushakashatsi ku ikoranabuhanga, icyumba gitunganyirizwamo za mudasobwa zishaje zapfuye bakazikoramo mudasobwa nzima, n’ahari ibikoresho bitandukanye bifasha abanyeshuri gukora imashini zishyushya amazi zikoresheje ingufu zikomoka ku imirasire y’izuba zitwa (Solar Water Heat).

Erwin de Wandel hagati wari uhagarariye igihugu cy'Ububiligi
Erwin de Wandel hagati wari uhagarariye igihugu cy’Ububiligi

Gatabazi akomeza avuga ko ibyo byose bakora by’ikoranabuhanga intego yabyo itagarukira mu kwigisha abanyeshuri gusa, ahubwo bimwe muri ibyo bikorwa babifashisha mu guteza imbere abaturage; kuko bahaye ikigonderabuzima cya Tumba imashini ishyushya amazi ikoresha ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba kugira ngo ifashe abarwayi kujya babona amazi ashyushye yo koga; harimo za mudasobwa baha ibigo bizikeneye cyane, nk’amashuri ya Leta n’ibindi. Hari na za mudasobwa bahaye ikigo cy’amashuri cya Inyange Girls School giherereye mu murenge wa Rusiga mu rwego rwo gufasha abanyeshuri b’abakobwa biga muri icyo kigo mu mashami y’ikoranabuhanga.

Iki gikorwa kandi kishimiwe cyane n’iki kigonderabuzima cya Tumba nk’uko bitangazwa n’umuyobozi wungirije muri icyo kigo Mukanyandwi Jacqueline, avuga ko abarwayi babona amazi ashyushye ku buryo bworoshye, ndetse n’ababyeyi babyaye ntibabure amazi ashyushye yo koza impinja, ngo byanagabanyije kandi imyotsi yo gucana buri kanya bashyushya amazi yo koga, n’ikibazo cy’inkwi babonaga bibagoye kikaba cyaravuyeho.

Ibi biraro byo muri TSS Kabutare byubatswe n'abiga ubwubatsi muri VTC Rwabuye
Ibi biraro byo muri TSS Kabutare byubatswe n’abiga ubwubatsi muri VTC Rwabuye

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ibijyanye n’ikoranabuhanga n’ubumenyi ngiro mu gihugu cya Angola Narciso Benedito, yashimiye cyane ubufatanye bw’igihugu n’iki kigo, ubumenyi iki kigo giha urubyiruko bugamije iterambere ry’abaturage gifasha, nk’iriya mashini ishyushya amazi, mudasobwa baha abanyeshuri ndetse n’iterambere ry’igihugu muri rusange.

Marie Solange Mukashyaka

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka