Batahutse mu Rwanda nyuma y’imyaka 18 baba mu mashyamba ya Congo
Abanyarwanda 98 biberaga muri Kivu y’Amajyepfo, bagarutse mu Rwanda nyuma y’imyaka igera kuri 18 bibera mu mashyamba. Bavuga ko inyeshyamba za FDLR arizo zabazitiraga, zikababuza kutahuka.
Abaganiriye na Kigali Today, ubwo bageraga mu karere ka Rubavu, kuri uyu wa Kabiri tariki 30/10/2012, batangaje ko baje mu Rwanda kubera aribwo bari babonye uburyo bwo kuva aho bari kuko yabatangiraga ikababuza gutaha ubigerageje akamburwa akanicwa.
Jean Pierre Nsabimana umwe mu bagerageje gutaha agatangirwa, avuga ko ubwo bayigeragezaga yambuwe utwo yarafite agahitamo kwisubirira aho yabaga. Asobanura ko n’abandi ariko byabagendekeye, cyane ku babaga walikale na Nsanja muri kivu y’Amajyepfo.

Gutaha kwagu ngo bagukesha umutekano mucye umaze iminsi urangwa muri kariya gace ka Kive zombi, kuko FDLR yahoraga ibatera ikabatwaramo abafite ingufu bakajya mu gisirikare, nk’uko bitangazwa n’uwitwa Ntamunoza.
Abana n’abagore nibo biganje mu batashye, bagera kuri 80%. Ntamunoza agasobanura ko abagabo babanza bakohereza abagore, kugira ngo barebe uko bimeze nabo bazabone gutahuka nyuma.

Umuryango mpuzamahanga wita kumpunzi wakiriye izi mpunzi, uvuga ko mu mashyamba ya Congo habarirwa Abanyarwanda benshi, aho kuva uku kwezi kwatangira umze kwakira abagera kuri 650 banyuze k’umupaka wa Gisenyi.
Kuva umwaka watangira hamaze gutahuka abarenga 6.800, kandi mu mashyamba ya Congo hagisigayeyo abandi benshi, nk’uko bikomezwa kwemezwa na bamwe mu batashye.
Hari uwavuze ko aho babaga bari bageze kuri 500 kandi abenshi nibo basigaye kubera kubura amayira.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|