Amerika irahamagarira abanyeshuri b’Abanyarwanda guhatanira kujya kuyigamo ku buntu
Ambasade ya Leta zunze ubumwe za Amerika mu Rwanda, yatumije bamwe mu banyeshuri biga mu mashuri yisumbuye, kugira ngo ibasobanurire uburyo umunyeshuri wo mu Rwanda agomba guhatanira kwiga muri Amerika ku buntu.
Mu kiganiro bagiranye kuri uyu wa Gatanu tariki 20/9/2013, basabye Abanyarwanda ko nabo bagomba kwitabira amarushanwa no kwandika basaba buruse yo kwiga muri Amerika(USA), itangwa n’umuryango mpuzamahanga ntera-nkunga witwa MasterCard Foundation.

USA ivuga ko yashyize mu kigega cy’uwo muryango miliyoni 500 z’amadolari y’Amerika mu gihe cy’imyaka 10, yo kwigisha abanyeshuri bo muri Afurika bakennye, bagaragaza imyifatire iboneye mu buzima bwabo, bafite imitsindire yo hejuru, bafite icyo bamariye imiryango babamo kandi bashoboye guhangana n’ibibazo iyo babigezemo.
Lappen Jessica, uhagarariye Ambasaderi muri Ambasade ya Amerika mu Rwanda, yabwiye abanyeshuri ko ikigamijwe ari ukubafasha kugira ngo nabo bazabashe kwiteza imbere.

Yagize ati: “Aya mafaranga miliyoni 500 z’amadolari, yashyizweho na Leta y’Amerika igamije gufasha abanyeshuri nkamwe kwiga muri Amerika, kugirango muzagaruke mushoboye guteza imbere imiryango n’igihugu cyanyu.”
Clara Priester, Umuyobozi ushinzwe uburezi bw’Amerika muri Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo yatangaje ko buruse yo kwiga muri Amerika itagomba kubaca mu myanya y’intoki, kuko ngo byagaragaye ko abanyarwanda biga muri Amerika barusha abandi Banyafurika kwitwara no gukora neza.

Ati: “Abanyarwanda barakora neza bihebuje, kandi bararushaho kongera umubare w’abajya kwiga muri USA, umaze kugera kuri 465, bakaba bamaze kwikuba kabiri uhereye mu mwaka wa 2007-2008, namwe rero nababwira iki.”
Ambasade ya Amerika mu Rwanda yasobanuye ibijyanye no kwiga muri USA ku nkunga ya ‘MasterCard Foundation Scholars Program’, iri kumwe n’abahagarariye za kaminuza zo muri Amerika zemera kwigisha abanyeshuri batsindiye kuzigamo, bava mu bihugu bikennye, cyane cyane ibyo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara.
Zimwe muri izo kaminuza zaje kumva abo zishobora kwakira bava mu Rwanda ni Duke University, Michigan State University, Stanford University, The University of California-Berkeley, na Wellesley College.
Abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye, abarangije icyiciro cya mbere cyangwa icya kabiri cya kaminuza, bashobora kwandika basaba no kureba ibisabwa ku mbuga za internet z’izo yo kaminuza ndetse n’urwa ‘MasterCard Foundation Scholars’.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 8 )
Ohereza igitekerezo
|
none se ntayandi mahirwe mwaba muduteganyiriza muri 2016 yo guhatanira kujya muri Amerika cyangwa ahandi mu bihugu byo anze yafurika?
murakoze, mutugezeho nama website yizo kaminuza.
Ni byiza,niba atari imitwe
Murakoze kuba mubitugejejeho ariko ndumva mwadufasha kumenya ama website yariya ma university mwaduhaye kuko tutayazi ngo turebe ibikenewe.
Iki cyo niba ntayandi manyanga azamo mukubahitamo cya ari igitekerezo cyiza kabisa , congratulations for young peoples .
Twagirango mu dusobanurire ibijyanye n’amashuri ya technique ari muri w.D.A abanyeshuri bigamo icyo basabwa ngo bemererwe urugero:veterinary
ni byiza cyne!!
Byiza cyane kuri iyo nkunga America yatwemereye in education arko mfite ikibazo,birumvikana ko ari kubikorera ariko usanga amatangazo mucyaro bayamenya igikorwa cyararangiye numva hashyirwaho gahunda yamatangazo yanditse kugera murwego rwa kagali.Murakoze!